English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

NASA: Hageragejwe uburyo bwo kurinda isi kugongana n’ibibuye byo mu isanzure.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure, NASA, cyohereje ikigendajuru kigongana n’ikibuye cyazengurukaga mu isanzure, uburyo bushobora kuzifashishwa mu gutabara isi bibaye ngombwa.

NASA yemeje ko ikigendajuru yohereje mu isanzure muri iryo gerageza, kuri uyu wa Mbere nijoro cyashoboye kugongana n’ikibuye kinini (asteroid) cyahawe izina rya Dimorphos, muri kilometero zisaga miliyoni 11 uvuye ku isi.

Ni ubutumwa NASA yise Double Asteroid Redirection Test, cyagwa DART mu mpine.

NASA yatangaje ko Dimorphos ingana na stade y’umupira w’amaguru kuko gifite umurambarararo wa metero 160, kuri iyi nshuro itari ibangamiye uyu mubumbe dutuye.

Gusa ngo yari mu igerageza ryo kureba niba ishobora kugihindurira icyerekezo, ngo ubwo buryo buzakoreshwe mu gihe haba hari ikibuye kigiye kugonga isi, mu kurokora ikiremwamuntu.

Iki kigendajuru cyoherejwe mu isanzure mu Ugushyingo umwaka ushize, kizamurwa na rokete ya Falcon 9 y’ikigo SpaceX. Cyamaze amezi icumi gisatira ikibuye cyatumwe kugonga.

Ubwo byahuraga, DART yagenderaga ku muvuduko wa kilometero 22,530 ku isaha, umuvuduko watumye ibilometero 6 bya nyuma ibigenda mu isegonda rimwe.

Ntabwo iki kigendajuru cyari cyitezweho gushwanyuza Dimorphos, ahubwo kwari ukuyikoma igahindura inzira, uburyo bwatanga icyizere mu gihe hazaba hakenewe kuyobya bene ibi bibuye.

Ni umushinga wose hamwe watwaye miliyoni $325.

Umuyobozi wa NASA, Bill Nelson, yashimye itsinda ryakurikiranye umushinga wa DART, avuga ko imbaraga zakoreshejwe n’abahanga mpuzamahanga mu by’isanzure, zizafasha ikiremwamuntu mu kurinda isi ko yazagongana n’ibi bibuye mu bihe bizaza.

Ati "Turimo kwerekana ko ubwirinzi mu isanzure ari inshingano ireba isi kandi birashoboka cyane kurinda umubumbe wacu."

Icyakora ngo bishobora gufata ibyumweru byinshi kugira ngo hemezwe niba hari impinduka zabaye ku nzira iki kibuye kirimo kugenderamo.

Gusa ngo nubwo impinduka yaba ntoya, ishobora kugabanya cyane ingaruka zishobora kubaho umunsi cyagonze isi.

Ingaruka zikomeye zishamikiye kuri ibi byago zibukwa ubwo ikibuye cya rutura cyagongaga isi mu myaka miliyoni 66 ishize, ubwo ikibuye cya Chicxulub bikekwa ko cyari gifite ubugari bwa kolometero hagati ya 10-16, cyagonze isi maze kigateza ukwangirikwa kw’ibintu byinshi.

Bibarwa ko iyo mpamvuka yahitanye inyamaswa zizwi nka dinosaurs ndetse yangiza bitatu bya kane by’ibimenra n’inyamaswa byabaga ku isi muri icyo gihe.

Ni mu gihe ukugongana gukomeye kwabayeho mu myaka 114 ishize, ubwo ikibuye cyaturikiraga mu gice cya Siberia mu 1908.



Izindi nkuru wasoma

Inzira yo gutyaza imitekerereze yawe no kwagura uburyo ubonamo Isi binyuze mu bitabo 10 bidasazwe

Uburyo 5 bworoshye bwo gufasha umukozi wawe wo mu rugo gukunda akazi atabitewe n’igitutu

FARDC yongeye kugongana na M23

Ingabo za Nigeria zashimye uburyo u Rwanda rwigisha aboherezwa mu butumwa bw'Amahoro

Perezida Kagame yagaragaje uburyo gukorana na Tshisekedi ari intambwe ikomeye mu mibanire y'ibihugu



Author: Ndahimana Jean Pierre Published: 2022-09-27 20:11:55 CAT
Yasuwe: 273


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NASA-Hageragejwe-uburyo-bwo-kurinda-isi-kugongana-nibibuye-byo-mu-isanzure.php