RDF igiye gushyiraho Kaminuza yihariye ya gisirikare
Ku wa Kibiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, Minisitiri w'ingabo z'u Rwanda Juvenal Marizamunda yatangaje ko mu Rwanda hategenywa gushirwaho Kaminuza yihariye ya RDF izajya itanga impamyabumenyi mu gihe ubusanzwe zatangwaga binyuze muri Kaminuza y'u Rwanda.
RDF isanzwe ifite amashuri atandukanye ariko ayo ku rwego wa Kaminuza ni abari gusa arimo ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze ndetse n'ishuri rikuru rya gisirikare ry'i Gako riherereye mu Karere ka Bugesera.
Biteganijwe ko iyi Kaminuza izabanzirizwa n'ishyirwaho ry'ishuri rikuru ritanga amasomo n'amahugurwa ku Basirikare bakuru guhera ku bafite amapeti ya Colonel kugeza ku bafite amapeti ya General.
Minisitiri Marizamunda yatangaje ko u Rwanda rufite amashuri atandukanye atangirwamo amahugurwa ndetse abiri muri yo akaba ari ku rwego rwa Kaminuza.
Ati"Gako batanga amahugurwa ku bashaka kuba ba Ofisiye bato hanyuma Nyakinama batanga amaguhurwa kuri ba Ofosiye bakuru ba Major,Lieutenant Colonel na Colonel iyo bikabije."
Yongeyeho ko hagiye gushyirwaho ikindi cyiciro cyitwa 'National Defence College' gifata guhera kuri ba Colonel kuzamura na ba General.
Nyuma yo gushyiraho 'National Defence Force' hazatangira urugendo rwo gushyiraho iyo Kaminuza ya gisirikare kandi nti bizafata igihe kirekire nkuko Marizamunda yabitangaje.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show