English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RDF igiye gushyiraho Kaminuza yihariye ya gisirikare 

Ku wa Kibiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, Minisitiri w'ingabo z'u Rwanda Juvenal Marizamunda yatangaje ko mu Rwanda hategenywa gushirwaho Kaminuza yihariye ya RDF izajya itanga impamyabumenyi mu gihe ubusanzwe zatangwaga binyuze muri Kaminuza y'u Rwanda.

RDF isanzwe ifite amashuri atandukanye ariko ayo ku rwego wa Kaminuza ni abari gusa arimo ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze ndetse n'ishuri rikuru rya gisirikare ry'i Gako riherereye mu Karere ka Bugesera.

Biteganijwe ko iyi Kaminuza izabanzirizwa n'ishyirwaho ry'ishuri rikuru ritanga amasomo n'amahugurwa ku Basirikare bakuru guhera ku bafite amapeti ya Colonel kugeza ku bafite amapeti ya General.

Minisitiri Marizamunda yatangaje ko u Rwanda rufite amashuri atandukanye atangirwamo amahugurwa ndetse abiri muri yo akaba ari ku rwego rwa Kaminuza.

Ati"Gako batanga amahugurwa ku bashaka kuba ba Ofisiye bato hanyuma Nyakinama batanga amaguhurwa kuri ba Ofosiye bakuru ba Major,Lieutenant Colonel na Colonel iyo bikabije."

Yongeyeho ko hagiye gushyirwaho ikindi cyiciro cyitwa 'National Defence College' gifata guhera kuri ba Colonel kuzamura na ba General.

Nyuma yo gushyiraho 'National Defence Force'  hazatangira urugendo rwo gushyiraho iyo Kaminuza ya gisirikare kandi nti bizafata igihe kirekire nkuko Marizamunda yabitangaje.



Izindi nkuru wasoma

REB igiye gushyira mu nteganyanyigisho y'uburezi amasomo y'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano na ro

Ruto yavuze ko Kenya igiye kujya mu bihe bibi bitigeze kubaho bitewe n'imyenda ifite

DRC:Hagiye gutangwa miliyari ibihumbi 400 zo gushigikira ibikorwa bya gisirikare

Prof Dr Simon wari umuyobozi wa Kaminuza ya UTB yapfuye

Dore impamvu igiye gutuma Tshisekedi yitirirwa umuhanda wo muri Tchad



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-15 02:19:49 CAT
Yasuwe: 158


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RDF-igiye-gushyiraho-Kaminuza-yihariye-ya-gisirikare-.php