Musanze:Abafite imirima icukurwamo zahabu mu buryo butewe baratabaza ubuyobozi
Abaturage bafite imirima mu kibaya gihuriweho n'Imirenge ya Muhoza na Gacaca mu Karere ka Musanze baratabaza ubuyobozi ku bw’ubucukuzi butemewe bwa zahabu buhakorerwa bukomeje gufata indi ntera. Ni nyuma y’aho hari abantu babarirwa mu bihumbi biraye mu mirima yabo batabyemeranyijweho bakayicukura.
Ku manywa y'ihangu ntacyo bikanga abo bantu bigabije imirima y'abaturage n'ishyamba rya Leta usanga barimo bayicukura bashakisha zahabu.
Bamwe muri ba nyiri iyo mirima babwiye RBA ko ubu bari mu gihombo kuko ntacyo bazasarura muri iyo mirima.
Abemeye kuvugana na RBA bacukura iyo zahabu mu buryo butemewe bavuga ko aho hantu hahoze hacukurwa no mu myaka ishize kandi ko bafite isoko rishyushye bakora bagatahana amafaranga.
Nubwo mu myaka mike ishize hagiye hashyirwaho ingamba zo gukumira abaturage kwishora muri ubwo bucukuzi butemewe ndetse ibyo birombe bigafungwa ariko bugacya basubiyemo.
Abaturiye ahakorerwa ibyo bikorwa bavuga ko bijyana n'urugomo rukorerwa abahagenda ndetse n'abacukuramo. Basaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, RMB, gutanga uburenganzira ku bahakorera ubucukuzi bwemewe n’amategeko.
Ku ruhande rwa RMB ivuga ko mu cyiciro cy'ibanze cy’ubushakashatsi bwakozwe muri ibyo birombe, bwerekanye ko hari uduce tune turimo amabuye ya zahabu, hakaba hasigaye ibindi byiciro bibiri bya nyuma bijyanye n’ubwo bushakashatsi.
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi bw'amabuye y'agaciro mu Kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), Jean Claude Ngaruye, yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ari bwo biteganyijwe ko ubushakashatsi buzarangira ndetse hanaboneke n’abashoramari.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show