English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwakomorewe uretse zahabu gusa 

Nyuma y'iminsi itari mike muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo , ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro buhagaritswe, bwongeye gukomorerwa, uretse zahabu.

Ikomorerwa ry’ibyo bikorwa by’amabuye y’agaciro, ryavuzwe na guverineri w’iyo ntara mw’itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa kane tariki ya 15 Kanama 2024.

Guverineri Jean-Jacques Purusi Sadiki, mu kwezi kwa karindwi yari yahagaritse imirimo yose y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, anategeka amasosiyete n’abayakoragamo kuva mu bice birimo ibirombe.

Icyo gihe yavuze ko icyemezo cyafashwe kubera “akajagari katerwaga n’abakoraga muri ubwo bucukuzi”, ariko yirinda kugira ibindi atangaza birenzeho.

Uretse zahabu, ako karere kanakungahaye kuri gasegereti na coltan ikoreshwa cyane mu mashini zikoreshwa mu ikoranabuhanga.

Nyuma y’inama n’abashinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hafashwe umwanzuro wo gukomorerera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nk’uko itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa guverineri ryabivuze.

Iryo tangazo rivuga ko abayobozi bazakomeza kuganira n’abafite uruhare mu ruganda rwa zahabu batandukanye, ndetse n’abandi bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Itangazo ryongeyeho riti: “Ikigamijwe ni uguhindura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, rukajya ku rwego rufitiye akamaro mu iterambere ry’intara ya Kivu y’epfo n’abayituye.” VOA.



Izindi nkuru wasoma

Umukinnyi Victor Boniface wa Nigeria ari gusaba icya cumi

DRC Gold Trading SA igiye gutanga igisubizo ku musaruro wa zahabu utubutse

Perezida Volodymir Zelensky yategetswe gusaba imbabazi mu maguru mashya.

Umugabo ukurikiranyweho gusambanya umwana we akanamubyaza impanga yagize icyo atangaza.

Urukiko rwanze gusubika ifungwa ry’umunyeshuri ukekwaho gusambanya no gutera inda umunyeshuri.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-15 17:26:04 CAT
Yasuwe: 206


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCUbucukuzi-bwamabuye-yagaciro-bwakomorewe-uretse-zahabu-gusa-.php