English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Burera: Kuki abaturage bagikoresha amazi mabi y’ikiyaga kandi baregerejwe amazi meza?

Mu karere ka Burera, ikibazo cy’abaturage bagifata amazi y’ikiyaga cya Burera kirakomeje, nubwo leta yashyizeho ibikorwa remezo byo kugeza amazi meza hafi yabo.

Ubuyobozi burakangurira buri wese kwirinda gukoresha aya mazi y’ikiyaga kuko ashobora kubangamira ubuzima, agatera indwara zituruka ku isuku nke nka cholera, inzoka zo mu nda, n'izindi ndwara zibasira cyane cyane abana bato n'abageze mu zabukuru.

Ikiyaga cya Burera, cyiza kandi cy’ingirakamaro mu buzima bw'akarere, gifite ikibazo cy'uko kitagira isuku ihagije ku buryo amazi yacyo yanyobwa atunganyijwe.

Abaturage bamwe bavuga ko bakomeza gukoresha aya mazi kubera kubura amakuru ahagije ku ngaruka zo kuyakoresha cyangwa bakavuga ko bifashisha amazi y’ikiyaga kuko ari hafi kandi atabahenda. Nyamara, ibi biragibwaho impungenge n’abashinzwe ubuzima kuko amazi mabi ni nyirabayazana w’indwara zikurura ubukene n'igihombo mu miryango.

Ubuyobozi bw'akarere ka Burera bwatangaje ko bwashyize imbere gahunda yo kwigisha abaturage ku kamaro k’amazi meza no gusobanurira buri wese impamvu ibikorwa remezo byo kugeza amazi meza ahantu hose byashyizweho.

Abayobozi banashishikariza abaturage gukoresha amazi yatunganyijwe, bakirinda gusubira ku mazi y’ikiyaga.

Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwirinda ikintu cyose cyabakururira umwanda, harimo n’ikoreshwa ry’amazi y’ikiyaga.

Ati “Ubwabyo kuba bigeze iki gihe hari abatarumva umumaro amavomo begerejwe abafitiye, bigaragara ko hagikenewe kubegera tukabigisha bagahindura iyo myumvire. Tugiye kurushaho kongera ubukangurambaga abaturage babyaze umusaruro ibyo bikorwa remezo by’amazi begerejwe, ari na ko bibafasha gusigasira ubuzima bwabo birinda indwara.’’

Abaturage barasabwa gukorana n’ubuyobozi no kubahiriza inama z’ubuzima, zirimo gukoresha amazi yateguriwe kunyobwa n'akarere. Gufata iya mbere mu gusigasira ubuzima bwabo bizatuma ingaruka z’amazi mabi zicika burundu muri aka karere, bityo buri wese akabaho neza kandi mu buzima bwiza.

Indwara z’inzoka zo mu nda, raporo zagiye zishyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima harimo n’iyo mu mwaka wa 2020, igaragaza izo ndwara nk’iziri ku isonga mu zibasira umubare munini w’abantu, ugera ku kigero cya 41%, kandi muri aba yibasira abenshi ni abakuze ugereranyije n’abakiri batoya.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Burera: Kuki abaturage bagikoresha amazi mabi y’ikiyaga kandi baregerejwe amazi meza?

RIB yataye muri yombi abayobozi b’akarere ka Rutsiro bakekwaho kunyunyuza imitsi y’abaturage.

ITANGAZO RYA TUYIZERE Xxx RISABA GUHINDURA AMAZINA

ITANGAZO RYA BARAKAMFITIYE Eric RISABA GUHINDURA AMAZINA

RIB yabiye abaturage ko bagomba kwirinda ibyaha byatuma bawusoreza mu gihome.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-17 14:06:12 CAT
Yasuwe: 10


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Burera-Kuki-abaturage-bagikoresha-amazi-mabi-yikiyaga-kandi-baregerejwe-amazi-meza.php