English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Musanze: Hadutse inzoga, uyinyoye ntatinya no guterera akabariro mu muhanda!

Mu karere ka Musanzeumurenge wa Cyuve  hadutse inzoga yitwa ‘Magwingi’ iri kuvusha imyuna uyinyoye wese,  ikibabaje kurusha ibindi ngo umugore wayihamije iyo ahuye n’umugabo wayisomyeho, ntibatinya no gukorera ibiterasoni ku karubanda.

Abatuye mu Murenge wa Cyuve w’Akarere ka Musanze bahangayikishijwe n’urugomo ruterwa n’inzoga y’inkorano yadutse yitwa ‘Magwingi’, inatera abayisomye kuva imyuna, bagasaba inzego z’ubuyobozi ko zahagurukira icyo kibazo.

Aba baturage bemeza ko iyi nzoga yadutse isindisha birenze urugero by’umwihariko ikaba ikomeje gutera ubwiyongere bw’urugomo ruri kugaragara muri Cyuve muri iyi minsi.

Iyi nzoga bavuga ko ikorwa mu majyani, isukari, ikawa na pakimaya, ko umuntu yinjira mu kabari irimo nyuma y’iminota 30 agasohoka adandabirana.

Igiteye inkeke, aba baturage bo mu Kagari Ka Kabeza mu Mudugudu wa Gashangiro cyane muri Santere ya Kabindi, bavuga ko “Magwingi” uyinyweye abyuka ava amaraso mu mazuru.

Umwe mubaganiriye n’itangazamakuru yagize ati ‘’Magwingi hano ikomeje guteza ibibazo hano kandi aho yengerwa muri iyi santere harazwi ariko twibaza impamvu idacika, umuntu iyo amaze kuyinywa arasakuza, akanduranya yagera mu rugo abana n’umugore bagahunga”.

Undi  nawe yunzemo ati ”Usibye no kuba hano abagore turazwa ku nkeke iyo abagabo bacu bamaze gusinda Magwingi, hari n’ababyuka ngo bagiye kuyisogongera bakirirwa bagaragurika.’’

Abanywa kuri iyi nzoga biyemerera ko imaze kubabata, kwirirwa batayinyoye bisa n’ibidashoboka mu gihe nyamara ibibazo biterwa na yo bikomeje guteza inkeke.

Ni ho abo baturage bahera basaba ko ubuyobozi ko bwahagurukira iki kibazo kuko abasinze iyi nzoga bakomeza kongera ibibazo by’umutekano muke.

Ni kenshi abaturage bo mu Karere ka Musanze basabwa guca ukubiri n’inzoga ziswe: Nzogejo, Muhenyina, Umuzefaniya n’izindi.

Bakibutswa ko n’izujuje ubuziranenge bagomba kuzinywa mu masaha ya nyuma y’akazi kandi bakanywa mu rugero.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Musanze: Hadutse inzoga, uyinyoye ntatinya no guterera akabariro mu muhanda!

Musanze: Yasazwe mu rugo rw’indaya yapfuye, bikekwa ko ariwe wamwivuganye.

Kenya:Hadutse indi myigaragambyo y'abasaba imishara y'ibirarane

GS GIKORO/TSS-MUSANZE:ITANGAZO RYO GUPIGANWA KUGEMURA IBIKORESHO N'IBIRIBWA

Musanze:Abafite imirima icukurwamo zahabu mu buryo butewe baratabaza ubuyobozi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-17 18:56:49 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Musanze-Hadutse-inzoga-uyinyoye-ntatinya-no-guterera-akabariro-mu-muhanda.php