English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muri Kenya bakajije imyigaragambyo aho bashinja Polisi y’igihugu gushimuta abaturage.

Kuri uyu wa mbere ku itariki 30 Ukuboza, abaturage biraye mu mihanda mu Murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi, bongera kwigaragambya bashinja Polisi y’icyo gihugu n’inzego z’ubutasi gufata abantu mu buryo butemewe n’amategko bakabashimuta.

Amashusho yatangajwe na Televiziyo yitwa NTV agaragaza abigaragambya bagenda mu mihanda ya Nairobi abandi bo bicaye baririmba indirimbo zamagana Leta, bamwe bafite ibyapa byamagana gufatwa mu buryo budakurikije amategeko.

Umwe mu bari muri iyo myigaragambyo ni umusenateri muri Kenya witwa Okiya Omtatah utavuga rumwe n’ubutegetsi aho amakuru avuga ko uwo yaje no gutabwa muri yombi na Polisi we n’abandi bantu 10.

Iyi myigaragambyo muri Kenya yongeye kubura nyuma y’amezi make hahosheje indi yaranzwe n’urugomo rukomeye yatangiye muri Kamena uyu mwaka.

Iyo myigaragambyo yatewe n’itegeko rishya ry’umusoro ryari ryemejwe na Perezida William Ruto nyuma aza no kurihagarika ariko imyigaragambyo ikomeza gufata indi ntera bamwe basaba ko ahubwo yegura ku butegetsi.



Izindi nkuru wasoma

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-31 11:47:32 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muri-Kenya-bakajije-imyigaragambyo-aho-bashinja-Polisi-yigihugu-gushimuta-abaturage.php