English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.

Umunyapotiki utavuga rumwe na Leta muri Mozambique, wakomeje kuyobora imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora yibereye mu buhungiro mu mahanga, yakomeje kuvuga ko atemera na gato intsinzi y’umukandida w’ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi. Venancio Mondlane yatangaje ko agiye kugaruka i Maputo mu gihe hasigaye iminsi micye ngo uwamutsinze arahire.

Venancio Mondlane yatangaje ko azaba ari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Maputo, ku wa Kane tariki 9 Mutarama 2025 saa mbiri n’iminota 5 za mu gitondo, nyuma yuko yari yarahunze igihugu cye nyuma gato y’amatora mu kwezi k’Ukwakira 2024, avuga ko afite ubwoba bw’ubuzima bwe kuko ashobora kwicwa, kuko hari n’abandi bantu babiri bari mu byegera bye bari bamaze kwicwa muri iyo minsi.

Umuhango wo kurahira kwe Daniel Chapo uteganyijwe ku itariki 15Mutarama 2025, nk’uko byatangajwe n’Inama nkuru ishinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Mozambique.

Muri videwo yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ku Cyumweru tariki 5 Mutarama 2025, Venancio Mondlane yagize ati “Ibintu bigiye guhinduka ku buryo bukomeye kandi burimo imbaraga zigaragara, cyangwa se ngo zikoreshwe mbere hose.”

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yatangaje ko muri zimwe mu mvugo za Mondlane, hari aho yateguje agira ati “Tariki 15 Mutarama 2025, tuzafata ubutegetsi i Maputo.”



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-06 10:56:27 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuriro-uzaka-Mondlane-utavuga-rumwe-na-Leta-muri-Mozambique-agiye-kugaruka-mu-gihugu.php