English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mukasanga Salima na Mutuyimana Dieudonné bazasifura imikino ya CHAN 2024.

Umusifuzi mpuzamahanga Mutuyimana Dieudonné na ni we musifuzi rukumbi w’Umunyarwanda uzasifura Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Ni mu gihe Mukansanga Salima na we yashyizwe mu basifuzi bazakoresha ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishes mu gusifura VAR (Video Assistant Referee).

Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 1 kugeza 28 Gashyantare 2025 muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Mutuyimana usanzwe ari umusifuzi wungirije cyangwa bakunze kwita ab’igitambaro ni we Munyarwanda rukumbi ugaragara kuri uru rutonde rw’abasifuzi 25 CAF yashyize hanze ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 2 Mutarama 2025.

Mukansanga w’imyaka 36 ageze kuri uru rwego nyuma yo gusifura amarushanwa atandukanye akomeye ku rwego rw’Isi harimo Imikino ya Olempike ya 2021 yabereye mu Buyapani, Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2019 cyabereye mu Bufaransa.

Yabaye kandi umugore wa mbere muri batatu mu mateka basifuye y’Igikombe cy’Isi cy’Abagabo cyabereye muri Qatar mu 2022.

Mu 2022, Mukansanga yabaye Umugore wa mbere ku mugabane wa Afurika wasifuye Igikombe cya Afurika cy’Abagabo cyabereye muri Cameroun, yasifuye kandi Igikombe cya Afurika cy’Abagore na CAF Champions League y’Abagore.

Mu 2022 Mukansanga yashyizwe na BBC mu bagore 100 ku Isi bakoze ibikorwa b’indashyikirwa.

Mukansanga yabaye umusifuzi mpuzamahanga guhera mu 2012 binyuze mu mushinga wa CAF wo gutegura abasifuzi bari munsi imyaka 30 bari bafite amahirwe yo kuzaba abasifuzi mpuzamahanga (Promising FIFA Referees).

Mukansanga yitabiriye amahugurwa yabereye muri Cameroun icyo gihe ari kumwe na Mutuyimana Dieudonné batoranijwe na Komisiyo y’Imisifurire ifatanyije n’Ishami ry’Imisifurire muri FERWAFA.



Izindi nkuru wasoma

Peace Cup: Hamenyekanye abasifuzi bazasifura imikino ya Rayon Sports na APR FC.

Basketball: Dallas yatsinze Boston, Lakers itsinda Golden State, uko imikino ya NBA yarangiye.

Irushanwa rya Polisi y’u Rwanda mu mupira w’amaguru: Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ntago izitabira imikino ya CHAN 2024, menya uko amatsinda ahagaze.

AS Kigali ntiyabashije kwikura imbere ya Etincelles FC mu gikombe cy’Amahoro uko imikino yarangiye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-03 07:59:19 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mukasanga-Salima-na-Mutuyimana-Dieudonn-bazasifura-imikino-ya-CHAN-2024.php