Muhanga:Uwakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe aciye mu mwobo wo mu nzu ye yafashwe
Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kabacuzi wakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe anyuze mu mwobo yari yaracukuye mu nzu ye, yatawe muri yombi.
Uyu mugabo wakoreraga ubwo bucukuzi mu Kagari ka Kabuye mu mudugudu wa Peru, yatawe muri yombi ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na Dasso. Yacaga aho yubatse inzu yamara kuyikinga agacukuramo umwobo uhinguka mu mirima y’abaturage badikanyije, akajya gucukuramo amabuye yo mu bwoko bwa Belure.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Nsanzimana Vedaste, yemeje aya makuru, avuga ko uwafashwe yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kiyumba, kugira ngo abazwe kubyo akekwaho.
Yagize ati "Yubatse inzu nto acukuramo umwobo akinjiriramo imbere agacukuramo hasi agera no mu mirima y’abaturanyi kuko yajyaga muri iyo nzu agakinga ku buryo ntawe ubibona."
Gitifu Nsanzimana yakomeje avuga ko kuri ubu uwo mwobo bawusibye kugira ngo hatagira abandi bawukoresha mubo yakoranaga nabo.
Ati "Twagiyeyo uwo mwobo turawusiba kugira ngo hatagira n’abawugwamo ariko rero tugira n’abaturage inama y’uko batajya mu bikorwa bitemewe kuko bihanwa n’amategeko ariko kandi biriya byo bishobora no guhitana ubuzima."
Muri Gicurasi 2024, Guverinoma yasobanuriye Inteko Ishinga amategeko umushinga w’itegeko riteganya ibihano biremereye ku gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro utabifitiye uburenganzira.
Wavugaga ko umuntu ucukura amabuye y’agaciro adafite uruhushya, aba akoze icyaha. Kimaze kumuhama ashobora guhanishwa igifungo kitarenze imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 25 Frw, ariko ntarenze miliyoni 50 Frw, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show