Imbaraga za Polisi mu kurwanya ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, 7 batawe muri yombi.
Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abantu barindwi bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Aba bafatiwe mu Murenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, Umudugudu wa Gisiza, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yatangaje ko abo bantu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi.
Yagize ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bubagiraho ingaruka zikomeye, aho bamwe bagwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima, mu gihe abandi bakomeraka bikabaviramo ubumuga.”
Yakomeje avuga ko Polisi yashyize imbaraga mu kurwanya ubu bucukuzi butemewe, asaba ababikora kubireka kuko bibangamira umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko.
Mu kwezi gushize, abantu 68 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe muri aka karere, ibi bikaba byerekana ko iki kibazo gikomeje gufata indi ntera. Polisi iributsa ko izakomeza gukurikirana no gufata abagishora muri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show