English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imbaraga za Polisi mu kurwanya ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, 7 batawe muri yombi.

Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abantu barindwi bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Aba bafatiwe mu Murenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, Umudugudu wa Gisiza, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yatangaje ko abo bantu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi.

Yagize ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bubagiraho ingaruka zikomeye, aho bamwe bagwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima, mu gihe abandi bakomeraka bikabaviramo ubumuga.”

Yakomeje avuga ko Polisi yashyize imbaraga mu kurwanya ubu bucukuzi butemewe, asaba ababikora kubireka kuko bibangamira umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Mu kwezi gushize, abantu 68 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe muri aka karere, ibi bikaba byerekana ko iki kibazo gikomeje gufata indi ntera. Polisi iributsa ko izakomeza gukurikirana no gufata abagishora muri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko.



Izindi nkuru wasoma

SIMBA SC yo muri Tanzania ishobora kwisanga hano mu Rwanda, Menya impamvu

Dr. Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF muri Manda ya Kabiri

Kamonyi: Inkongi y’umuriro yangije ibice by’Ikigo Nderabuzima cya Musambira

Uganda yohereje izindi ngabo zidasanzwe mu kindi gihugu cyo muri EAC.

Polisi yarashe mu kico umugabo wari uvuye Iwawa nyuma yo gukekwaho ubujura



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-06 09:54:33 CAT
Yasuwe: 72


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imbaraga-za-Polisi-mu-kurwanya-ubucukuzi-butemewe-bwamabuye-yagaciro-7-batawe-muri-yombi.php