Muhanga; Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaba buteganyirizwa iki na Green party
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR mu bikorwa byo kwiyamamaza byakomereje mu karere ka Muhanga kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga ryatangaje ko abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahishiwe byinshi mugihe irishyaka ryaba rigiriwe icyizere rikajya ku buyobozi harimo no kuvugurura uburyo bukoreshwa muri uyu mwuga.
Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bavuga ko kugeza ubu bahura n’imbogamizi nyinshi mu kuwunoza harimo abakora ubumenyi, ubunyamwuga buke,ibikoresho bigezweho mu gucukura amabuye ndetse no kwaguka kw’isoko kugira ngo amabuye ahabwe agaciro kisumbuye abawukora batungwe nawo.
Ingaruka ziratandukanye kandi ni nyinshi abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka karere ka Muhanga bahura nazo harimo no kubura ubuzima urugero ni impanuka iherutse guhitana abantu 5 mu mwaka wa 2020
Iyi mpanuka yabaye kuwa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo ku mugoroba ubwo abantu 5 barimo umugore wari uhetse uruhinja rufite amezi 4 bari gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta, bayacukura mu Mudugudu wa Gahabwa, Akagari ka Nyamirama mu murenge wa Muhama mu karere ka Muhanga
Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo butangaza ko mu birombe 89 by’amabuye bibarizwa muri iyi ntara 43 muri byo bicukurwa mu buryo butemewe n’amategeko ibi akaba aribyo bitiza umurindi impanuka nyinshi nkuko Dr.Frank Habineza perezida w’ishyaka Green party abivuga agasaba ubushishozi abatanga ibyangombwa byo gucukura
Yagize ati “ Abatanga ibyangombwa bagomba kubanza gushishoza mbere yo kubitanga kandi uburyo bwo gucukura nabwo bugahinduka . hagomba gushyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga mu bucukuzi umuntu agatangira ubucukuzi azi neza ko ahari . ni mutugirira icyizere ubu buryo bw’ikoranabuhanga, gucukura kinyamwuga ndetse no kwagura amasoko aho gucukura dukiza abandi gusa.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, peteroli na Gaze( RMB ) gitangaza ko mu myaka itanu ishize impanuka ziturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akorwa mu buryo butemewe, zishe abantu 429, bukomeretsa abagera kuri 272
Dr.Frank Habineza mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu karere ka Muhanga ndetse n’abakandida depite 50 nkuko bemejwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora iki kibazo avuga ko kizakemurwa no gutora ishyaka Green party mu matora ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga ku banyarwanda baba hanze y’igihugu ndetse na tariki ya 15 Nyakanga ku banyarwanda baba mu gihugu imbere.
Dr.Frank Habineza atowe yanoza uburyo bwo gucukura amabuye y'agaciro
Ishyaka Green party ryakiriwe n'abatari bake mu karere ka Muhanga
Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Muhanga busobanuye byinshi
Dr.Frank Habineza yiteze amajwi mu karere ka Muhanga
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show