Mu Rwanda hagiye gukoreshwa umuti wa ‘cabotegravir long acting’ urinda umuntu kwandura SIDA.
Ikigo cy’u Rwanda cyita ku Buzima (RBC), mu mpera z’uku kwezi kwa cumi na kabiri kirateganya gushyira ahagaragara umuti uterwa mu rushinge ukarinda umuntu kwandura virusi itera SIDA muri gahunda isanzwe ya RBC yo kurwanya icyorezo cya SIDA.
Inzego z’Ubuvuzi mu Rwanda zimaze igihe zigaragaza ko ubwandu bwa SIDA mu Rwanda bwiyongera mu rubyiruko n’abakora uburaya, bityo kuva mu Ukuboza 2024 hakazatangizwa gahunda yo gutera abantu umuti wa ‘cabotegravir long acting’ urinda umuntu kwandura SIDA.
CAB-LA, ni umuti uterwa mu rushinge abantu hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS mu 2022.
Uwo muti Guverinoma iteganya gukwirakwiza mu gihugu hose, ni umuti umara igihe kirekire ukora akazi mu mubiri wo mu bwoko bwa CAB-LA, uterwa mu mikaya ugafasha umubiri kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA. Inshinge ebyiri za mbere zifatwa mu byumweru bine bitandukanye, zigakurikirwa n’urushinge rumwe buri mezi abiri.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru The New Times, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira virusi itera SIDA muri RBC, Dr Basile Ikuzo, yavuze ko ibigo nderabuzima n’ibitaro byose byo mu gihugu bitanga serivisi zo gukumira virusi itera SIDA ku buntu, hakaba n’ibigo nderabuzima bimwe na bimwe byigenga bitanga iyo serivisi ku buntu.
Imibare igaragaza ko abantu bashya banduye Virusi Itera SIDA barenga miliyoni 1.3, muri bo 63% bakaba abo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Mu Rwanda abantu icyenda buri munsi bandura agakoko gatera SIDA.
Uru rushinge ruterwa umuntu buri mezi abiri, biteganyijwe ko ruzaruhura umutwaro abantu bafataga ibinini bya buri munsi birinda ubwandu. Umuti wa CAB-LA ufasha umubiri kugira ubudahahangarwa bubuza agakoko gatera SIDA kwinjira mu turemangingo no kororokeramo.
Dr Ikuzo yasobanuye ko uwo muti uzabanza gutangwa mu igerageza ku bigo nderabuzima bibiri, mbere yo gukwirakwizwa mu gihugu hose.
Umuti wa CAB-LA watewe abantu binyuze mu rushinge bwa mbere muri Zimbabwe mu 2022, nyuma wemezwa n’inzego z’ubuzima muri Zambia hamwe na Afurika y’Epfo yemeje ikoreshwa ryawo ariko ukaba utaratangira gutangwa.
Mu bihe bishize hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, zirimo gutanga udukingirizo ku buntu binyuze mu tuzu twashyizwe mu mijyi itandukanye ariko bitatanze umusaruro wifuzwaga.
Ku isi hose ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA bwari kuri miliyoni 1.3 mu 2023.
Imibare igaragaza ko mu rubyiruko ari ho haboneka umubare munini w’ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida aho bungana na 35%, abakobwa bakiharira umubare munini. Mu bantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, barindwi baba bishwe na SIDA.
Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda ku baturage bushingiye ku bwandu bw’agakoko gatera SIDA (RPHIA) mu 2019, bwerekanye ko ubwandu bw’agakoko mu Banyarwanda bafite kuva ku myaka 15-64 buri kuri 3%.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show