English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Moriah Entertainment yasinyanye amasezerano n’umuhanzi ukomeye.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Manzi Music yamaze kwemeza amasezerano yo gukorana na Moriah Entertainment isanzwe ifasha abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Amazina ye nyakuri ni Manzi Olivier yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Icyo Yavuze, Gira Neza yakoranye na Uncle Austin n’izindi akaba amaze imyaka irenga umunani aririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.

Kuri ubu yamaze gusinya amasezerano na Moriah Entertainment. Mu butumwa bwa Moriah Entertainment bavuze ko bishimiye kwakira Manzi Music ndetse kandi batewe ishema n’impano imurimo.

Bati “Turishimye kwakira Olivier Manzi uzajya akoresha izina Manzi Music mu rugendo rwe rushya rw’umuziki. Ni umuyobozi mwiza mu kuramya, kandi afite impano idasanzwe yo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

Moriah isanzwe izwiho gufasha abahanzi ba muzika y’ivugabutumwa ndetse ifite amateka yo gushyigikira abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Richard Ngendahayo, Alexis Dusabe, Gaby Kamanzi na Guy Badbanga hamwe n’abandi benshi.



Izindi nkuru wasoma

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Umutoza wa Manchester United yatangaje ko azongerera amasezerano Harry Maguire.

Ese azongera atoze u Rwanda? Iby’ingenzi wamenya kuri Frank Spittler urangije amasezerano.

Moriah Entertainment yasinyanye amasezerano n’umuhanzi ukomeye.

Menya amasezerano U Rwanda na RDC basinyanye i Luanda muri Angola.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-24 15:49:48 CAT
Yasuwe: 114


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Moriah-Entertainment-yasinyanye-amasezerano-numuhanzi-ukomeye.php