English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri w’Intebe Ngirente yitabiriye umuhamgo wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 8,068.

Minisitiri  w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 8068 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, abwira abasoje amasomo ko Igihugu cyibatezeho byinshi.

Ni ibirori byabereye muri  Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, ikaba ari incuro ya 10 kaminuza y’u Rwanda itanze impamyabumenyi kuva amashami yayo yose  yahurizwa hamwe.

Umushyitsi mukuru muri ibi birori ya Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, akaba yashimiye kaminuza y’u Rwanda ku ireme ry’uburezi ikomeje guha abana b’u Rwanda ndetse n’Abanyamahanga bayigana.

Yashimiye kandi ababyeyi bagize uruhare mu gushyigikira abana babo mu masomo, asaba abanyeshuri basoje amasomo  gushyira mu ngiro  ibyo bize kuko igihugu kibitezemo byinshi mu iterambere ryacyo.

Abanyeshuri  bahawe impamyabumenyi basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ni 8068,  3109 muri bo ni igitsina Gore mu gihe ab’igitsina Gabo ari 4959.

Aba banyeshuri bakubiye mu byiciro bitatu, 53 bahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga [PhD], naho 946 bahabwa impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu gihe 6657 bahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Kaminuza y’u Rwanda ( Universty of Rwanda) igizwe n’Amashami (College) agera kuri atandatu, Buri yose ikaba ifite umubare w’Abanyeshuri yashyize ku isoko ry’umurimo.

Ishami  Nderabarezi riherereye i Rukara muri Kayonza ryasohoye abanyeshuri 2308, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga riherereye i Kigali ryasohoye abanyeshuri 1663, Ishami ryigisha iby’Ubugeni, Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage rihereye mu karere ka Huye ryasohoye ahanyeshuri  760,  naho Ishami  ryigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu rishyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 1453.

Ni mu gihe Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda  ry’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima ryatanze abaganga 1157, naho Ishami  ry’Ubumenyi n’ubuvuzi bw’Amatungo rishyira ku isoko ry’umurimo abavuzi b’amatungo 722.

 



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame muri Mozambique.

Abanyeshuri bategetswe gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bibaviramo kujya mu bitaro.

Amahano: Inkuru irambuye ku umugore wafashe nyina arimo gutanga ibyishimo ku mugabo we.

NESA: Dore uko ingendo z’abanyeshuri zo gutangira igihembwe cya Kabiri ziteye.

Minisitiri Tete Antonio wa Angola ari i Kigali mu Rwanda aho azanye ubutumwa bwihariye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-25 18:22:21 CAT
Yasuwe: 67


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-wIntebe-Ngirente-yitabiriye-umuhamgo-wo-gutanga-impamyabumenyi-ku-banyeshuri-8068.php