English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri Tete Antonio wa Angola ari i Kigali mu Rwanda aho azanye ubutumwa bwihariye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye ku biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, wamuzaniye ubutumwa bwihariye bwa Perezida João Gonçalves Lourenço.

Ni amakuru yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu Wagatatu, Ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda bikaba byatangaje ko Umukuru wa Dipolomasi ya Angola yazanye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Louranço nk’umuhuza mu masezerano ya Luanda.

Minisitiri Tete Antonio aje mu Rwanda nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 14 Ukuboza, muri Angola habereye inama y’Abaminisitiri b’Ububanye n’Amahanga b’u Rwanda, Congo na Angola, ikaba yaranavuyemo isubikwa ry’Inama yari guhuriramo Perezida Kagame, Tshisekedi na Louranço ku munsi ukurikiyeho.

Perezidansi ya Angola yavuze ko isubikwa ry’iyi nama ryaturutse ku kuba hari ibitaremeranyijweho mu nama yo ku wa 14 Ukuboza, ni mu gihe Leta y’u Rwanda nayo yabishishimangiye ikavuga ko Congo yivuguruje mu byemezo yari yafashe byo kwinjira mu biganiro n’umutwe wa M23.

Perezida wa Angola avuga ko afite icyizere ko Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo, ndetse n’intambara hagati ya M23 bizakemukira mu biganiro.



Izindi nkuru wasoma

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imyanzuro ya EU.

Rubavu: Rwanda NGO Forum ije nk’umusemburo mu kurwanya Malariya, Igituntu na SIDA.

Ng’ubwo ubuhamya bw’abaturage bambuka umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na RDC.

Twibukiranye ibihe by’ingenzi byariranze Tour du Rwanda kuva ryatangira n’abaryegukanye.

Amb. Nduhungirehe yasezeye mugenzi we wa Ukraine, ku ruhare rwiza mu mubano n’u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-18 19:37:51 CAT
Yasuwe: 77


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-Tete-Antonio-wa-Angola-ari-i-Kigali-mu-Rwanda-aho-azanye-ubutumwa-bwihariye.php