English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’u Burusiya baganiriye ku bibazo bya Congo.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro kuri telefone na Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Bogdanov Mikhail Leonidovich.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), ikiganiro cyabo cyibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no kungurana ibitekerezo ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Mu butumwa MINAFFET yashyize ku rubuga nkoranyambaga X, yagize iti: “Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro cyiza kuri telefone na Hon. Bogdanov Mikhail Leonidovich, Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya ushinzwe Ububanyi na Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba.”

U Rwanda n’u Burusiya bisanganywe umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye. Mu Ugushyingo 2024, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano akuriraho visa abafite pasiporo z’abadipolomate n’iz’abakozi ba leta.

Iki kiganiro kije gikurikira ibindi Minisitiri Nduhungirehe yagiranye n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu byo mu karere. Ku wa 3 Gashyantare 2025, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Algeria, Ahmed Attaf, aho baganiriye ku bibazo by’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu cyumweru gishize kandi, Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, bemeranyije gukomeza ubufatanye mu gushakira umuti ibibazo byugarije uburasirazuba bwa DRC.

Uruhererekane rw’ibi biganiro rugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano mu karere no gushimangira umubano n’ibihugu bitandukanye.



Izindi nkuru wasoma

Imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti yafashwe n’inkongi irakongoka.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’u Burusiya baganiriye ku bibazo bya Congo.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we Veldkamp w’u Buholandi.

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo ku gitutu cyo kwegura nyuma y’urupfu rw’abasirikare 14

Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bizakemuka ari uko Tshisekedi aganiriye na M23-Nizeyimana.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-05 14:56:52 CAT
Yasuwe: 7


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-Amb-Olivier-Nduhungirehe-na-Minisitiri-wu-Burusiya-baganiriye-ku-bibazo-bya-Congo.php