Niba ushaka kumva ko aremereye agomba kubanza wuzuza ishingano-Perezida Kagame
Ubwo yagezaga ijambo ku bakuru ba Guverinoma bari bamaze kurahirira gukora inshingano batorowe,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abo bayobozi ko bagomba gukora neza inshingano mbere ya byose byityo ko umuyobozi w'umva ashaka kwiremereza agomba kubanza kuzuza inshingano yatorewe.
Perezida Kagame yanenze kandi abayobozi bigira ibikomerezwa, bakitwaza icyubahiro bafite bahonyora uburenganzira bw’abaturage bashinzwe cyangwa bakabakandamiza bitwaje ububasha bafite.
Ati"Niba ushaka no kwiyumva ko uremereye ntacyo napfa nawe niba ariko uteye, ariko wabanje gukora inshingano ufite. warangije gukora inshingano wayujuje, hanyuma ukabijyamo ntacyo bintwaye."
"Gukorera abanyarwanda nicyo gikwiye kuba icyibanze, nicyo gikwiye kuba icyambere."
Perezida Paul Kagame yongeye kunenga abayobozi baba bari mu nshingano nyamara ugasanga huzuyemo ibibazo ariko abayobozi batazi ibyo bibazo kadi ngo bahora mu mana za buri munsi ziga kuri ibyo bibazo.
Ati"Hari ukutamenya ikibazo kandi aribyo ushinzwe, hari ku bimenya nti hagire icyo ukora kandi aribyo ushinzwe, ariko hari no kudakorana hagati y'abayobozi, ibyo bikaba biterwa no gukora wenyine, nta muntu kamara, mugomba kumenya neza ko mu gihe hatariho ubufatanye mu miyoborere nabwo umuyobozi ashobora kuzuza inshingano nk'uko bikwiye.
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bagomba kugaragaza umuco wo gukorera Abanyarwanda bose hirindwa icyenewabo,ikimenyanye kuko hari inzego zimwe na zimwe bigenda bigaragaramo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show