Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2025 (kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 70, ikaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice.
Imvura isanzwe igwa mu gice cya Kabiri cya Gashyantare iri hagati ya milimetero 0 na 70. Iminsi izagwamo imvura iri hagati y’iminsi ibiri n’itandatu.
Mu bice byinshi by’Igihugu imvura iteganyijwe kugwa kuva taliki ya 11 kugeza taliki 14 ndetse na taliki 17 naho mu minsi isigaye y’iki gice imvura iteganyijwe mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu.
Ubushyuhe muri rusange buteganyijwe bukazaba ari nk’ubusanzwe buboneka muri iki gice mu Gihugu hose. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 32, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 18.
Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 10 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show