Menya ibyo Dr. Sabin yatangaje nyuma y’uko hasohowe video yerekana ambulance ipakirwamo sima.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko hamenyekanye amakuru y’imbangukiragutabara yagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga iri gupakirwamo imifuka ya sima, ndetse ko ababikoze bamaze guhanwa.
Aya mashusho yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryacyeye, aho benshi bibazaga ukuntu imodoka isanzwe yifashishwa mu gutwara abarwayi, yaba iri gukoreshwa mu gutwara sima.
Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu watangaje bwa mbere aya makuru ndetse n’aya mashusho, yagize ati “Umuntu ampaye iyi video yongeraho amagambo agira ati ‘Ibi bintu birakwiye koko! Sima muri ambulance”
Mu butumwa buherekeje aya mashusho, uyu munyamakuru yakomeje agira ati “Mubajije aho byabereye ati ‘Mbibonye muri group biri gukwirakwira cyane, ubwo mu gitondo turamenya ababiri inyuma.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, asubiza kuri ubu butumwa bw’uyu munyamakuru, yavuze ko aya makuru yamenyekanye, ndetse n’ababikoze bakaba bamenyekanye.
Ati “Aya makuru y’iyi ambulance twayamenye, kandi ababikoze bahanwe.”
Minisitiri w’Ubuzima, yakomeje atanga umuburo ku batwara izi modoka zitwara abarwayi, avuga ko zidakwiye gukoreshwa ibindi bitari ibyo zagenewe.
Ati “Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru, undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912.”
Imbuga nkoranyambaga zikomeje gutuma hamenyekana amakuru y’ibikorwa nk’ibi bibi, aho mu cyumweru gishize hagaragaye amashusho y’umugabo bivugwa ko yahoze ari Pasiteri akubita umugore mukuru, bivugwa ko yari arimo kumwishyuza amafaranga amurimo ubu nawe akaba yaratawe muri yombi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show