English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya ibyo Dr. Sabin yatangaje nyuma y’uko hasohowe video yerekana  ambulance ipakirwamo sima.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko hamenyekanye amakuru y’imbangukiragutabara yagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga iri gupakirwamo imifuka ya sima, ndetse ko ababikoze bamaze guhanwa.

Aya mashusho yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryacyeye, aho benshi bibazaga ukuntu imodoka isanzwe yifashishwa mu gutwara abarwayi, yaba iri gukoreshwa mu gutwara sima.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu watangaje bwa mbere aya makuru ndetse n’aya mashusho, yagize ati “Umuntu ampaye iyi video yongeraho amagambo agira ati ‘Ibi bintu birakwiye koko! Sima muri ambulance”

Mu butumwa buherekeje aya mashusho, uyu munyamakuru yakomeje agira ati “Mubajije aho byabereye ati ‘Mbibonye muri group biri gukwirakwira cyane, ubwo mu gitondo turamenya ababiri inyuma.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, asubiza kuri ubu butumwa bw’uyu munyamakuru, yavuze ko aya makuru yamenyekanye, ndetse n’ababikoze bakaba bamenyekanye.

Ati “Aya makuru y’iyi ambulance twayamenye, kandi ababikoze bahanwe.”

Minisitiri w’Ubuzima, yakomeje atanga umuburo ku batwara izi modoka zitwara abarwayi, avuga ko zidakwiye gukoreshwa ibindi bitari ibyo zagenewe.

Ati “Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru, undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912.”

Imbuga nkoranyambaga zikomeje gutuma hamenyekana amakuru y’ibikorwa nk’ibi bibi, aho mu cyumweru gishize hagaragaye amashusho y’umugabo bivugwa ko yahoze ari Pasiteri akubita umugore mukuru, bivugwa ko yari arimo kumwishyuza amafaranga amurimo ubu nawe akaba yaratawe muri yombi.



Izindi nkuru wasoma

Menya impamvu umwana agomba kurira iyo akimara kuvuka- Bigenda bite iyo atarize , Biterwa niki?

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Ibyo Donald Trump yasabye Ukraine bigiye guhindura isura y’Intambara

Ghana:Hatangajwe icyunamo cy'iminsi nyuma y'impanuka yahitanye abayobozi bakuru

M23 yatangaje ko Ikeneye Igisirikare Gishya, ntiyifuza kwinjira mu nzego za Leta ya Kinshasa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-26 12:38:46 CAT
Yasuwe: 206


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-ibyo-Dr-Sabin-yatangaje-nyuma-yuko-hasohowe-video-yerekana--ambulance-ipakirwamo-sima.php