English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Menya ibihe bidasanzwe GAËL FAYE yanyuzemo amaze kwandura coronavirus.



JEAN CLAUDE MUNYURWA. 2020/03/31 17:24:22

Umuraperi akaba n’ umwanditsi w’ibitabo w’umunyarwanda uba mu Bufaransa, GAËL FAYE ndetse unaheruka i kigali yahishuye ibihe bikomeye amazemo iminsi nyuma yo kwandura coronavirus.

Uyu Gaël Faye, yatangaje ko yari amaze iminsi 15 mu kato nyuma yo gusanga yaranduye indwara ya coronavirus. Ibi yabitangaje abinyujije kuri Instagram kuri uyu wa 31 Werurwe 2020.

Uyu muraperi wari umaze iminsi yerekana filime ishingiye ku gitabo cye  yise “Petit Pays” yavuze ko we n’ikipe bari kumwe baje kwandura indwara ya   coronavirus.

Yagize ati “Nanduye coronavirus ariko nagize amahirwe yo kudahabwa ibitaro nk’uko byagenze ku bandi bantu twari kumwe mu kwerekana filime. Namaze iminsi 15 mu kato.”

Faye Gaël yavuze ko iyi minsi 15 yamaze ku kato itari imworoheye kuko ngo no guhumeka byamugoroga.

Yagize ati “Ni iminsi 15 y’ububabare mu mubiri, umutwe, gukorora, guhumeka nabi nk’aho ibihaha byanjye byari byafatanye.”

Tariki ya 30 Werurwe 2020 nibwo uyu muraperi w’umunyarwanda uba mu Bufaransa yongeraga kubonana n’abo mu muryango we.

Yaboneyeho ashimira abaganga bamuvuye muri ibi bihe ubuzima bwe bwari mu bibazo by’uburwayi.Yavuze kandi ko abantu bose bakwiye gukomeza kwirinda iki cyorezo gikomeje guhangayikisha Isi yose.

Gaël Faye ubwo yari yaje i Kigali mu gikorwa cyo kwerekana filime ijyanye n'igitabo  cye yise “Petit Pays”

Ni mugihe kandi aho mu gihugu cy’ubufaransa uyu Gaël Faye atuyemo ari kimwe mu bihugu cyazahajwe n’iki cyorezo, aho abantu bagera 3,000 bamaze gupfa bazize iki cyorezo cya coronavirus.

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Ibidasanzwe mu mpera za Mata: Abakozi ba Leta n’abikorera bagiye kuruhuka byeruye

Ubumuntu buruta byose: Uwarokotse Jenoside amaze imyaka 14 arera abana b’uwamwiciye umuryango

Ukuri ku bivugwa ku bakobwa bagira ibibyimba mu gitsina: Dore ibyo ukwiriye kumenya

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye

Mugore! Kunyara nyuma yo gutera akabariro ni ingenzi, Menya impamvu



Author: JEAN CLAUDE MUNYURWA Published: 2020/03/31 17:24:22 CAT
Yasuwe: 2211


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Menya-ibihe-bidasanzwe-GAËL-FAYE-yanyuzemo-amaze-kwandura-coronavirus.php