English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Menya amasezerano U Rwanda na RDC basinyanye i Luanda muri Angola.

Minisiteri w’ubabanye n’amahanga wa DRC, Kayikwamba Thérèse Wagner na mugenziwe w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe basinyanye amasezerano y’uburyo bwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR wari usanzwe ukorana byahafi n’ingabo za RDC.

Tariki ya 12 Ukwakira 2024 ni bwo i Luanda muri Angola  hateraniye inama yahuje ibi bihugu byombi  mu rwego rwo gushakira ituze n’umutekano  w’ibihugu byombi, ariko hibandwa mu gusenya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri DRC.

Hanarebewe hamwe kandi ukuntu ibihugu byashyirahamwe bigashakira umuti ikibazo bafitanye cy’umwuka mubi umaze igihe hagati yabo.

Amakuru avuga ko aba baminisitiri bemezanyije iyi gahunda yari yaratanzwe n’inzobere mu by’umutekano zaturutse muri ibi bihugu bitatu, u Rwanda, RDC na Angola, zateranye mu mpera z’u kwezi kwa munani no mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Iyo gahunda yagaragazaga uburyo bwakoreshwa mu gusenya burundu umutwe wa FDLR umaze igihe ukorana n’igisirikare cya Congo, mu rwego rwo kugira ngo bahunganye umutekano w’u Rwanda no gufasha iki gisirikare cya FARDC mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Mu nama yabaye ku wa 14 Nzeri 2024, aho yari igamije kwemeza iyo gahunda yo guhashya  imitwe yitwaje intwaro muri DRC n’u Rwanda. Abo ku ruhande rwa Congo banze gusinya, nyuma y’ubutumwa Minisitiri Kayikwamba yahawe buturutse kwa perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa, bumubuza kugira icyo yemeza.

Ibyo byanatumye n’indi nama yari iteganyijwe ihagarikwa aho yagombaga guhuza inzobere mu by’umutekano mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Ukwakira , ari nayo yagombaga kugaragaza bidasubirwaho igihe n’uburyo basenyamo FDLR.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko iyo gahunda yo gusenya FDLR niramuka ikozwe, aribwo nayo izavugurura gahunda zayo z’ubwirinzi zashyizeho.

Ibi byatumye Minisitiri w’ubabanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe atangaza ko isinywa ry’iyo myanzuro y’inama ya gatanu ko ari inzira nziza iganisha ku mahoro n’umutekano birambye mu karere.

 

Biteganijwe ko inzobere mu by’umutekano zizongera zigahura zikanoza neza gahunda yo gusenya burundu umutwe wa FDLR, ibyo zemeje bigasuzumwa n’inama y’abaminisitiri izaterana ubutaha.

 



Izindi nkuru wasoma

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Abapolisi b’Abanyarwandakazi ku isonga mu butumwa bw’amahoro bwa LONI.

Perezida Macron, yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hejuru hagati y’u Rwanda na RDC.

Ngororero: Icyitegererezo cy'ubukerarugendo nyaburanga n'umurage w'amateka mu Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-14 09:06:41 CAT
Yasuwe: 162


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-amasezerano-U-Rwanda-na-RDC-basinyanye-i-Luanda-muri-Angola-1.php