English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kamonyi: Impanuka y’imodoka yatumye 35 bakomereka, abandi 3 bahasiga ubuzima.

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira habereye impanuka y’imodoka ebyiri zari zitwaye abagenzi zagonganye bitewe n’umuvuduko, abantu batatu bahita bahasiga ubuzima abandi 6 barakomereka bikomeye, 29 barakomereka byoroheje.

Umuvugizi wa Polisi mu  ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije abari bari gutwara izi modoka bari bafite.

Izi modoka zo mu bwoko bwa mini-bisi zavaga i Kigali zivuye mu bukwe zerekeza i Muhanga, imwe yagonze indi inyuma iyirenza umuhanda.

Ati “Iyagonze kuko yari ifite umuvuduko mwinshi yatumye indi irenga umuhanda igwa muri metero 30 naho iyo yagonze itangirwa n’ibyuma biri ku mbago z’umuhanda.’’



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi: Operasiyo idasazwe yasize 8 batawe muri yombi barimo n’itsinda ry’ibihazi.

Kamonyi: Polisi yihanangirije abitwaza imihoro bagamije kubangamira abaturage.

Rusizi: Gitifu ukekwaho gusambanya umugore w’abandi yahagaritswe by’agateganyo.

Impanuka yabereye mu Mujyi wa Kigali yahitanye abantu babiri.

Karongi: Imanuka ikomeye y’imodoka yakomerekeje abaturage 13.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-13 10:04:17 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kamonyi-Impanuka-yimodoka-yatumye-35-bakomereka-abandi-3-bahasiga-ubuzima.php