English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwamenyekanye mu ndirimbo ’Azabatsinda Kagame’, yahawe inzu y'ishimwe.

Ibyishimo n’umunezero  ni byose kuri Musengamana Beatha wamenyekanye cyane mu ndirimbo  ’Azabatsinda Kagame’, ariko benshi bakunze kuyita Byari Byabananiye’’, kugeza ubu yamaze guhabwa inzu nshya yo guturamo, aho yayubakiwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi.

Beatha yahawe  akavagari k’amafaranga, inzu ifite agaciro ka Miliyoni 50, uyu muryango kandi  wanatangiye  kwishyurira abana be amafaranga unabaha  n’ibikoresho.

Si ibyo gusa  kubera ko Musengamana avuga ko  agiye guhabwa inka zitanga umukamo wo gukamirwa abana ndetse zinamuhe ifumbire.

Iyi nzu yubatse mu Karere ka Kamonyi ikaba yahawe Beatha kubera ubuhanga budafitwe na bake  n’ubutwari yagaragarije mu ndirimbo ye yise ’Azabatsinda Kagame’, bitewe n’amagambo adasazwe ayirimo yibutsa ko ibikorwa biruta amagambo.

Iyi ndrimbo kandi yagarukaga ku bigwi bya Perezida Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yo ku wa 14-15 Nyakanga 2024.  

Musengamana Beatha ni umubyeyi w’imyaka 40, akaba afite abana batatu, afite umugabo  ariko ntago babana kubera ko umugabo we yaje gufungwa muri 2023.

Uyu mubyeyi yabaye mu buzima bugoye cyane doreko  umwe mu bana be yarangije amashuri abanza, ariko kugira ngo abone amafaranga  yo ku mwishyurira amashuri yisumbuye bikamubera ihurizo rikomeye.

Musengama ubu avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda yo ya mukuye mu maso y’abasetsi ikamuha inzu y’akataraboneka, anashimira byimazeyo RPF Inkotanyi, yo yatumye abana be basubira ku ishuri, inamufasha mu buryo bwimbitse.

Nsengimana Donatien.

Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA W'UBUTAKA BURIMO INZU NYAGATARE

Rurindo: Meya yahawe iminsi 15 yo kuba yasubije mukazi Gitifu yirukanye.

Uwamenyekanye mu ndirimbo ’Azabatsinda Kagame’, yahawe inzu y'ishimwe.

Burundi: Perezida yatunze agatoki abubaka inzu zitajyanye n’icyerecyezo.

Al Jazeera yahawe iminsi 45 yo kuba itakibarizwa kubutaka bwa Palestine.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-11 09:36:58 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwamenyekanye-mu-ndirimbo-Azabatsinda-Kagame-yahawe-inzu-ya-Miliyoni-50.php