English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mama Sava yasinye amasezerano yo gukina mu itorero ‘indamutsa’ rya RBA

Umunyarwanda kazi Munyana Analisa uzwi cyane ku izina rya ‘Mama Sava’ yagize ibyishimo byinshi nyuma yuko yemerewe kwinjira mu itorero ‘indamutsa’ ry’icyigo cy’igihugu cy’itangazamukuru RBA.

Mama Sava yatangaje ko ubu yamaze guhabwa amasezerano y’akazi muri iryo torero ndetse akaba yamaze gukina mu mukino wa mbere muri iryo torero ,kandi avugako kuba yinjiye muri iryo torero bisobanuye icyintu gikomeye ku buzima bwe muri sinema.

Ati”itorero indamutsa risobanuye byinshi mu mitwe y’Abanyarwanda benshi kuko n’itorero rikundwa na benshi ,isaha ya saa mbiri n’iminota 45 ya buri wa kabiri Abanyarwanda baba bayitegereje ari benshi.

Munyana Analisa yari amaze igihe cyingana n’ukwezi ari mu igeragezwa kugirango harebwe niba ari umukinnyi ukwiriye gukina mu itorero indamutsa ubu akaba yamaze gukina umukino wa mbere muri iryo totero tariki ya 19 Gashyantare, ni nyuma yuko asabye kwinjira muri iryo torero mu mpera za 2023.

Munyana Analisa yatangiye gukina sinema mu 2017 aho abenshi bamumenye muri Seburikoko , Papa Sava n’ahandi hatandukanye.



Izindi nkuru wasoma

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Rutahizamu wa Mauritanie na APR FC Mamadou Sy ari munzira zimwerekeza muri Macedonia.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Umutoza wa Manchester United yatangaje ko azongerera amasezerano Harry Maguire.

Ese azongera atoze u Rwanda? Iby’ingenzi wamenya kuri Frank Spittler urangije amasezerano.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-20 11:09:47 CAT
Yasuwe: 384


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mama-Sava-yasinye-amasezerano-yo-gukina-mu-itorero-indamutsa-rya-RBA.php