Maj Gen Nyakarundi yasuye RDF muri Centrafrique, azigezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Werurwe 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (CAR), abagezaho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame.
Maj Gen Nyakarundi ari muri Centrafrique mu ruzinduko ruri kumwe n’itsinda ayoboye, harimo n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga. Muri uru ruzinduko, basuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA mu gace ka Bria, Perefegitura ya Haute-Kotto, aho bakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanda Battle Group VII, Lt Col Willy Ntagara.
Lt Col Ntagara yagejeje ku bayobozi ishusho y’umutekano muri aka gace n’uko ingabo z’u Rwanda ziri gufatanya n’izindi nzego mu kubungabunga amahoro no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Maj Gen Nyakarundi nawe yaganiriye n’abasirikare b’u Rwanda, abashimira ubunyamwuga n’umuhate mu kuzuza inshingano zabo, anabasangiza ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yashimye akazi keza k’ingabo z’u Rwanda, ashimangira uruhare rwabo mu bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye (UN) n’inzego z’ubuyobozi bwa Centrafrique mu kugarura amahoro. Yabasabye gukomeza kuba maso no kwitegura igihe cyose bari mu nshingano zabo.
Maj Gen Nyakarundi yanabagejejeho ishusho y’umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange, abasobanurira ingamba zafashwe mu gukumira ibishobora guhungabanya umutekano w’igihugu, cyane cyane ibituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bukomeye hagati ya RDF na MINUSCA mu gukomeza kugarura amahoro muri Centrafrique no guteza imbere umutekano w’akarere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show