M23 yashyizeho abayobozi bashya muri Kivu y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Goma.
Ihuriro rya AFC/M23 ryashyizeho abayobozi bashya mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, harimo no mu Mujyi wa Goma, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imiyoborere muri aka gace.
Ibyo byatangajwe mu itangazo ryashyizwe kuri X na Laurence Kanyuka, Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya politiki, ku itariki 5 Gashyantare 2024.
M23 yagize Bahati Musanga Joseph Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, aho azungirizwa na Manzi Ngarambe Willy, wagizwe Visi-Guverineri ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko. Amani Bahati Shaddrak we yagizwe Visi-Guverineri ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.
Bahati Musanga Joseph yari asazwe ari umwe mu bamaze igihe mu bukangurambaga bw’umutwe wa AFC/M23 akaba yari Komiseri ushinzwe imari.
Naho Manzi Ngarambe Willy na we azwi ku mbuga nkoranyambaga aho atangaza ibikorwa bya AFC/M23, ndetse ni we wari ushinzwe Diaspora.
Mu byumweru bishize, M23 yemeje ifatwa ry’Umujyi wa Goma, aho yamaze gufata ibice by’ingenzi, birimo Ishami rya Radio na Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC) n’ikibuga cy’indege cya Goma.
Ibi bikaba byaraje nyuma yo gufata indi mijyi nka Minova, Sake, n’indi mijyi yo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ishyirwaho rya Bahati Musanga Joseph mu mwanya wa Guverineri ryaje rikurikira urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami, wayoboraga iyo ntara, wishwe arashwe na M23 mu gace ka Kasengezi. Nyuma y’urupfu rwe, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yamusimbuje Maj. Gen. Evariste Somo Kakule, umuyobozi mushya wa Kivu y’Amajyaruguru.
Uretse abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, M23 yashyizeho abandi bayobozi bashya barimo Meya w’Umujyi wa Goma, witwa Mukadisi Niragire Helene. akaba yungirijwe na Ngabo Desire uyu Ngabo yahoze ari mu mutwe wa Wazalendo uhanganye na AFC/M23.
Comments
By UK.Desire on 2025-02-06 07:26:32
Komereza Aho rwose ijambo net ,nkunda gusoma amakuru yanyu Iyi nkuru yo kushyiraho abayobizi ba Nord Kivu iranejeje rwose ,m23 songa mbele
By UK.Desire on 2025-02-06 07:25:27
Komereza Aho rwose ijambo net ,nkunda gusoma amakuru yanyu
By Uwayezu Anselme on 2025-02-06 07:18:09
Kabisa
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show