Byagenze bite ngo umunyamakuru yirukanishije umukinnyi watsindaga ibitego muri Police FC.
Umunyamakuru wa Siporo yirukanishije umukinnyi muri Police FC kandi yari umwe mu batsindiraga iyi kipe ibitego byinshi.
Hano mu Rwanda amakipe amwe n’amwe akunze kwinjiza cyangwa gusohora abakinnyi agiriwe inama na bamwe mu banyamakuru ba Siporo cyane ko bafatwa nk’abantu bazi umupira kuko ari bwo buzima bwabo bwa buri munsi.
Iki kintu cyemejwe na rutahizamu w’umunyarwanda Songa Isaie, wavuze ko ubwo yirukanwaga mu ikipe ya Police FC byatewe n’umunyamakuru wagiriye inama ubuyobozi bwa Police FC ndetse n’umutoza wari uriho icyo gihe.
Mu kiganiro Songa Isaie yakoze ku munsi w’ejo hashize tariki 5 gashyantare 2025 na Shene imwe ya Youtube, yavuze ko muri Police FC ari mu bakinnyi batsindaga ibitego byinshi ariko aza gutungurwa no kwirukanwa ariko akurikiranye neza asanga ubiri inyuma ari umunyamakuru.
Yagize ati “ Police FC niyo kipe nakinnyemo igihe kinini kigera ku myaka 5 kandi mbanza mu kibuga kandi ntsinda ibitego. Nziko ndi mu bakinnyi batsindiye iyi kipe ibitego byinshi. Police FC bwa nyuma yazanye umutoza Haringingo Francis, umunyamakuru umwe abagira inama ngo reka aba bakinnyi tujyane n’abashya. Umunyamakuru niwe wanyirukanishije mu ikipe.’’
Akomeza agira ati ‘’Icyambabaje ni uko nari maze gusinya amasezerano y’imyaka 2, banyirukana ntazi icyo nzira, kandi nabatsindiraga ibitego ariko mbitekerezaho nsanga hari abaciye inyuma babijyamo.”
Songa Isaie yatangaje ko impamvu yagambaniwe byatewe ni uko yanze gutanga ibihumbi 50 kuri ‘Prime’ bahabwaga muri Police FC ubwo babaga batsinze umukino.
Yagize ati “Ndabyibuka neza haje ikintu…, icyo gihe hatagwaga agahimbazamusyi k’ibihumbi 150, noneho ibihumbi 50 hakaba hari abayatwara kuri buri mukinnyi, njyewe narabibonye ndavuga nti ntabwo ibi bintu bibaho. Icyo gihe waryaga ibihumbi 100 andi ibihumbi 50 hakagira abayatwara, rero njyewe n’abandi nicyo twazize.”
Songa Isaie w’imyaka 30, ari mu bakinnyi bakuriye mu ikipe y’abato y’Isonga FC ndetse yari mu bakinnyi beza bataha izamu u Rwanda rwari rufite mu bihe bye byiza.
Uyu mukinnyi yakiniye amakipe menshi akomeye hano mu Rwanda arimo ikipe ya APR FC, Police FC ndetse na Etincelles FC. Songa Isaie yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi muri Sezo ya 2015-2016. Isaie yaje kugenda akora igeragezwa mu makipe amwe n’amwe hanze y’u Rwanda ariko ntiyagira amahirwe yo gukina yo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show