English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko byagendekeye umugabo wiyambitse kinyeshuri kugira ngo ajye kwiba muri  FAWE Girls School.

Mu Karere ka Kayonza, umugabo w’imyaka 35 yafatiwe mu kigo cya FAWE Girls School i Gahini, aho bivugwa ko yari agiye kwibamo nyuma y’uko yari avuye muri College Marie Reine de La Paix (Artisan de Paix) i Rwamagana, aho yibye.

Uyu mugabo, utuye mu Murenge wa Murama muri Kayonza, yagerageje kwiyoberanya mu buryo butangaje.

Yambaye umwambaro w’ishuri w’abakobwa bo muri College Marie Reine de La Paix kugira ngo yirinde gufatwa, ariko ntibyabujije abashinzwe umutekano kumufata.

Mu iperereza, uyu mugabo yatangaje ko yari umwarimu mu ishuri rya EP Kiyenzi riherereye mu Murenge wa Gahini. Ubu bujura bwateye impagarara mu baturage bo muri Kayonza, aho abashinzwe umutekano bagaragaje ko ibikorwa nk'ibi bigomba gukurikiranwa byihutirwa.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAMUBUGA MURI GAKENKE

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-07 10:51:25 CAT
Yasuwe: 367


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-byagendekeye-umugabo-wiyambitse-kinyeshuri-kugira-ngo-ajye-kwiba-muri--FAWE-Girls-School.php