English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imibiri y’Abasirikare 14 baguye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda na Uganda mbere yo kugezwa iwabo.

Imibiri y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baguye mu mirwano iherutse guhuza Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 yacyuwe mu gihugu cyabo, inyuzwa mu Rwanda no muri Uganda.

Iyi mibiri, yaje itwawe mu modoka z’Umuryango w’Abibumbye, yambutse ku Mupaka Munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare.

Mu Rwanda yakiriwe n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’igihugu, aho yahise ikomeza urugendo iyambutsa Uganda, igera ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe aho igomba gucyurirwa muri Afurika y’Epfo.

Abaguye muri uru rugamba barimo abasirikare bapfiriye mu mirwano yabereye mu Mujyi wa Goma ubwo umutwe wa M23 wari uri kuwubohoza, n’abandi baguye mu ntambara yabereye i Sake. Amakuru aturuka ahabereye imirwano avuga ko imibiri yatangiye kwangirika bitewe n’igihe kinini yari imaze itaragezwa mu buhukiro bw’Ibitaro.

Biteganyijwe ko iyi mibiri yari icyuwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ariko igacyurwa bitinze kubera ibiganiro byari bikomeje hagati y’umutwe wa M23 n’Umuryango wa SADC, aho aba basirikare bari mu butumwa bwo gufasha igisirikare cya Congo (FARDC) guhangana n’umutwe wa M23.

Gucyurwa kw’iyi mibiri gukurikiye amagambo y’Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, wavuze ko igihugu cye kigiye gukura ingabo zacyo mu butumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yagize ati: “Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abahungu bacu batahe iwabo.”

Gukuramo ingabo kwa Afurika y’Epfo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku ruhare rw’uyu muryango mu kugarura amahoro muri Congo, ndetse bikaba bishobora no gutuma ibintu birushaho gukomera ku gisirikare cya Congo, gihanganye n’umutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice byinshi by’ingenzi.



Izindi nkuru wasoma

Twitege iki mu nama ya EAC na SADC ku kibazo cya M23 muri RDC?

Imibiri y’Abasirikare 14 baguye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda na Uganda mbere yo kugezwa iwabo.

Impunzi z’Abanyarwanda 113 zahungutse.

Uko byagendekeye umugabo wiyambitse kinyeshuri kugira ngo ajye kwiba muri FAWE Girls School.

Myugariro wa Mbere ku Isi, Sergio Ramos yasinyiye ikipe ikomeye muri Mexique.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-07 13:59:19 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imibiri-yAbasirikare-14-baguye-muri-Congo-yanyujijwe-mu-Rwanda-na-Uganda-mbere-yo-kugezwa-iwabo.php