Leta ya Congo yateye umugongo umusanzu wa Joseph Kabila
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko ubutegetsi bw’igihugu cye budakeneye uruhare rwa Joseph Kabila mu gushaka igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba.
Ni igisubizo yatanze kuri uyu wa 27 Werurwe 2025 mu kiganiro n’abanyamakuru muri Afurika y’Epfo, aho ari mu ruzinduko rw’akazi rugamije gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu gushaka amahoro n’umutekano.
Iri tangazo rije nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi afashe icyemezo cyo kwiyegereza bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na we, abaha imyanya muri guverinoma nshya y’ubumwe ateganya gushyiraho. Ibiganiro bya politiki byatangiye ku wa 24 Werurwe 2025 bigamije kumva ibitekerezo by’abanyapolitiki kuri iyo guverinoma, ariko ihuriro FCC rya Kabila ryatangaje ko ritazabyitabira.
Minisitiri Kayikwamba yavuze ko Kabila adafite umwanya muri iyi gahunda nshya, ati: “Ubu tuvugana, nta mwanya ateganyirizwa muri gahunda ikomeje no mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo.”
Yakomeje avuga ko mu bihugu bigendera kuri demokarasi, abayoboye ibihugu bishobora kugira uruhare muri politiki, ariko ko muri RDC ibintu bitandukanye: “Hari Perezida umwe rukumbi, Félix Antoine Tshilombo, kandi uko twabyiyemeje nk’igihugu kigendera kuri demokarasi, bizakomeza uko.”
Kabila, wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, aherutse gutangaza muri Namibia ko yahagaritse amasomo yari arimo muri Afurika y’Epfo kugira ngo akurikiranire hafi ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Gusa, ubutegetsi bwa Tshisekedi bumushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 urwanya Leta. Mu cyumweru gishize, Kabila yahakanye ibi birego nyuma yo kugirana ibiganiro na Thabo Mbeki, wahoze ayobora Afurika y’Epfo.
Yagize ati: “Iyo nza kuba nkorana na AFC/M23, ibintu ntibyari kuba biri uko biri ubu. Byari kuba bitandukanye cyane. Ni ibinyoma bidafite ishingiro.”
Iyi mvugo ya Kabila ikomeje gutera impaka muri politiki ya RDC, cyane ko ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi mu 2019, yari afitanye ubufatanye na Kabila, ariko bwaje guhagarikwa mu 2020, maze abanyamuryango ba FCC bakurwa mu myanya ikomeye muri Leta.
Uruhare rwa Kabila mu bibazo by’umutekano muke wa RDC rukomeje kuba impaka zikomeye, mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gukaza ingamba mu guhashya umutwe wa AFC/M23 no gushaka amahoro mu burasirazuba bw’igihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show