English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kwizera Emelyne na bagenzi be 4 bajyanywe mu Kigo Ngororamuco, abandi 3 baracyafunzwe – RIB.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko Kwizera Emelyne, wamamaye nka Ishanga, ari kumwe n’abandi bakobwa bane bajyanywe mu Kigo Ngororamuco nyuma y’iperereza ryagaragaje ko ari cyo cyari gikenewe kuri bo. Ibi byakozwe mu gihe abandi batatu bakiri mu maboko y’ubutabera.

Abo bajyanywe mu Kigo Ngororamuco ni:

·         Kwizera Emelyne (Ishanga)

·         Uwase Shakira Gihozo

·         Uwase Salha

·         Gihozo Pascaline

·         Uwase Belyse

Abagikurikiranywe bafunze ni:

·         Babingwa Josue

·         Ishimwe Patrick

·         Uwineza Nelly Sany

Aba bose batawe muri yombi tariki 17 Mutarama 2025.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko aba bakobwa bifashe amafoto y’urukozasoni batagamije kuyakwirakwiza, ndetse ari bo bagize uruhare rwa mbere mu gutanga ikirego.

Yongeyeho ko impamvu nyamukuru yatumye bajyanwa mu Kigo Ngororamuco ari uko kwifata ayo mashusho byatewe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu butumwa bwe, Dr Murangira yavuze ko ibi bigo bifasha benshi, aho hari abagaruka mu buzima busanzwe abandi bagasubira ku mashuri.

Yibukije kandi ko kujyanwa mu Kigo Ngororamuco bidakuraho gukurikiranwa n’ubutabera, kuko umuntu usubiye mu byaha dosiye ye ihita ifungurwa.

Iki kibazo cy’amashusho y’urukozasoni cyagarutsweho cyane mu minsi ishize, nyuma y’uko cyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma inzego z’umutekano zitangira iperereza.

RIB ivuga ko abakiri mu maboko y’ubutabera bakurikiranyweho uruhare mu gusakaza ayo mashusho.



Izindi nkuru wasoma

Ese ni ryari ushobora kureka gukorera abandi?

Nyiri kigo Billion Traders FX Akaliza Sophie agiye gufungwa imyaka itanu, Menya impamvu

Uko umwanda wo mu misarane w’Ikigo cy’Ishuri waturitse ugasenyera abaturage

Kamonyi: Inkongi y’umuriro yangije ibice by’Ikigo Nderabuzima cya Musambira

G.S Officiel de Butare na Ecole de Sciences de Byimana bahize abandi mu marushanwa ya STEM.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-30 07:59:32 CAT
Yasuwe: 243


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kwizera-Emelyne-na-bagenzi-be-4-bajyanywe-mu-Kigo-Ngororamuco-abandi-3-baracyafunzwe--RIB.php