English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

G.S Officiel de Butare na Ecole de Sciences de Byimana bahize abandi mu marushanwa ya STEM.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Werurwe 2025, amarushanwa y’abanyeshuri ku rwego rw’Igihugu mu bijyanye n’Ikoranabuhanga yasojwe muri Intare Conference Arena, aho abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Officiel de Butare n’abo muri Ecole de Sciences de Byimana bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gukoresha Robotics no guhanga imishinga ishingiye kuri Artificial Intelligence (AI).

G.S Officiel de Butare yegukanye igihembo mu gukoresha Robotics

Mu cyiciro cyahariwe gukoresha Robotics, abanyeshuri bo muri G.S Officiel de Butare nibo begukanye umwanya wa mbere. Kwizera Irakoze Divin, wiga mu mwaka wa gatanu muri iki kigo, yasobanuye ko umushinga wabo wari ugamije gufasha abashakashatsi bakora mu mazi.

Ati: "Abantu bakora ubushakashatsi munsi y’amazi bahura n’imbogamizi zirimo kwibasirwa n’inyamaswa cyangwa kubura ibikoresho bibafasha kubona amakuru yizewe. Twakoze igikoresho gishobora gufata amashusho munsi y’amazi, kikerekana aho umuntu yerekeje n’ibindi biri hafi ye, bikazamura umutekano wabo ku rwego rwa 80% uvuye kuri 20%."

Ecole de Sciences de Byimana yahize abandi mu mishinga ya AI

Mu cyiciro cyahariwe Artificial Intelligence (AI), abanyeshuri bo muri Ecole de Sciences de Byimana batsindiye umwanya wa mbere. Ganza Karambizi Arsene, umwe mu batsinze, yasobanuye ko bakoze porogaramu ya AI ifasha abahinzi kumenya indwara z’ibihingwa byabo.

Ati: "Twakoze ikoranabuhanga rishyirwa muri telefone, umuntu agafata ifoto y’igihingwa cye maze AI igahita imubwira indwara gifite n’uko yayivura. Twatekereje kuri uyu mushinga kuko hari abahinzi benshi batabona uko bamenya indwara zibasira imyaka yabo hakiri kare."

Minisitiri w’Uburezi ashimira aba banyeshuri

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yashimye impano z’aba banyeshuri, agaragaza ko Leta izakomeza gushyigikira iyigishwa ry’amasomo ya Robotics na AI.

Ati: "Turashaka ko amashuri menshi yinjira muri ibi bijyanye n’Ikoranabuhanga. Nubwo hakiri imbogamizi z’ibikoresho, turi gushaka uko byakemuka kugira ngo abana bose bagire amahirwe yo kwiga no guhanga udushya."

Aba banyeshuri bagiye guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga

Uretse kuba aya marushanwa yaritabiriwe n’ibigo by’amashuri bitandukanye byo mu Rwanda, hanarimo abanyeshuri baturutse muri Nigeria. Abanyeshuri ba G.S Officiel de Butare batsindiye itike yo kuzajya mu marushanwa mpuzamahanga ya Robotics azabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe abo muri Ecole de Sciences de Byimana bazitabira amarushanwa y’Artificial Intelligence azabera mu Busuwisi mu mezi ari imbere.

Aya marushanwa yiswe First Lego League & AI Hackathon yabaga ku nshuro ya gatatu, yitabirwa n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka 9 na 16, agamije gukundisha urubyiruko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubugenge n’Imibare (STEM) no gutegura abayobozi b’ejo hazaza mu ikoranabuhanga.



Izindi nkuru wasoma

G.S Officiel de Butare na Ecole de Sciences de Byimana bahize abandi mu marushanwa ya STEM.

Inkuru ibabaje i Musanze: Impanuka ikomeye ihitanye babiri abandi barakomereka.

Uganda: Abantu Umunani basezerewe nyuma yo gukira Ebola, abandi amagana bari mu kato.

Kwizera Emelyne na bagenzi be 4 bajyanywe mu Kigo Ngororamuco, abandi 3 baracyafunzwe – RIB.

Nyanza: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu Batatu, abandi Bane barakomereka.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-03 08:54:28 CAT
Yasuwe: 58


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GS-Officiel-de-Butare-na-Ecole-de-Sciences-de-Byimana-bahize-abandi-mu-marushanwa-ya-STEM.php