English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kwikubitiro: Ikipe ya Gorilla FC yamaze kugeza ikirego cyayo muri FERWAFA.

Nyuma yo kugwa miswi na APR FC bakanganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa Munani wa shampiyona, ikipe ya Gorilla FC yamaze gushyikiriza Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda irega ikipe y’Ingabo z’igihugu kwica amategeko agenga amarushanwa mu rwego rushinzwe gutegura shampiyona ‘Rwanda Premier League.’

Ku Cyumweru tarikiya 3 Ugushyingo 2024, ni bwo hasojwe imikino y’umunsi wa Munani wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo. Umukino wari uhanzwe amaso na benshi, ni uwahuje Gorilla FC na APR FC ariko warangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.

Umukino ugeze ku munota wa 54 ni bwo APR FC yakuraga mu kibuga Tuyisenge Arsene hinjira Mahmadou Sy mu gihe Nwodobo Chidiebere yasimbuye Richmond Lamptey. Nyuma y’izi mpinduka APR FC yari igize abakinnyi barindwi b’Abanyamahanga mu kibuga aribo umunyezamu Pavelh Ndzila,Alioum Souane, Thaddeo Lwanga, Mahamadou Lamine Bah, Nwodobo Chidiebere,Victor Mbaoma na Mamadou Sy.

Aba Banyamahanga barindwi bari mu kibuga hakinwe iminota umunani kuva ku munota wa 54 kugeza ku munota wa 62 ubwo Rutonesha Hesbone wa Gorilla FC yakorerwaga ikosa maze umukino ugahagarikwa. Muri ako karuhuko umusifuzi wo hagati Akingeneye Hicham yazaga kuganira n’umusifuzi wa kane Nsabimana Isiaka. Abantu bari batangiye kubiganiraho yewe na APR FC babimenye bahita bakuramo Mahamadou Lamine Bah bashyiramo Kwitonda Alain Bacca.

Gusa amakuru yizewe dufite nuko ubuyobozi bwa Gorilla FC bwahise butegura ikirego buregamo ikipe y’Ingabo z’igihugu, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 75, maze bucyohereza mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, hifashishijwe Email.

Iki kirego cyasobanuraga ibyabaye ndetse igaragaza ko ikipe bakinaga yishe itegeko rigenga amarushanwa muri Rwanda Premier League.

Mu gihe iki kirego cyaba gihawe agaciro, habaho gusesengura neza icyo itegeko rivuga, ubundi ikipe yakoze amakosa ikayabazwa ndetse ikayahanirwa.

Itegeko ry’imikinishirije y’Abanyamahanga rivuga ko icumi(10) aribo bajya ku rupapuro rw’umukino mu gihe batandatu aribo bemerewe kujya mu kibuga niyo wasimbuza Umunyamahanga akaba ariwe usimbura undi mu gihe bitubahirijwe umubare ukarenga batandatu bari mu kibuga uwabikoze ahanishwa mpaga(Ibitego 3-0).Amategeko kandi avuga Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa mu bihe nk’ibi itegereza raporo ya Komiseri w’umukino ikabona gufata icyemezo.

Umunsi wa munani wa shampiyona usize Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 15 n’ibitego icyenda izigamye, ikurikiwe na Gorilla FC na yo ifite n’amanota 15 izigamye ibitego bitandatu, Rayon Sports ni iya gatatu n’amanota 14 mu gihe AS Kigali ari iya kane n’amanota 14.

Uko imikino yose y’umunsi wa munani yagenze muri rusange:

Gasogi United 0-1 Etincelles

Amagaju 3-1 Vision FC

Bugesera FC 1-1 Musanze FC

Police FC 3-2 Rutsiro FC

Rayon Sports 4-0 Kiyovu Sports

Marine FC 2-1 Muhazi United

Mukura VS 0-0 AS Kigali

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

I Kigali hagiye kubera ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri. Menya icyo rizibandaho.

Ikipe ya Arsenal iri mu mazi abira nyuma yo kuvunikisha undi mukinnyi ngenderwaho.

Ikipe ya APR FC ifite igitekerezo cyo kwirukana Darco Novic mu gihe yaba atakaje undi mu kino.

Kera kabaye ikipe ya Sina Gérard AC yabonye imbumbe y’amanota 3 nyuma yo gutsinda Kamonyi FC.

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-04 06:37:21 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kwikubitiro-Ikipe-ya-Gorilla-FC-yamaze-kugeza-ikirego-cyayo-muri-FERWAFA.php