English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kwibagisha  ikibuno, amabere, mu nda hagamijwe ubwiza  nta kibazo kibirimo - Dr Nsanzimana Sabin.

Kwibagisha umubiri hashakishwa ubwiza, igikundiro ni kimwe mu bikunda gukorwa cyane n’igitsinagore aho bibanda ku kongeresha ikibuno n’amabere, gusa mu minsi ishize humvikanye ko abagabo na bo bakataje mu kuyoboka abaganga mu gikorwa cyo kwibagisha amaguru bashaka kuba barebare.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yakomoje kuri iyi serivisi yanatangiye gutangirwa mu Rwanda, ubwo yasubizaga Umudepite wamubajije ibyo gushyira mu itegeko ibijyanye no kwibagisha kugamije guhindura imiterere y'ibice by'umubiri n'ubwiza.

Uyu Mudepite yabajije niba nta kundi Minisiteri y’Ubuzima itaratekereje kuba yaha umurongo ibirebana no kuba hari abibagisha bagamije guhindura bimwe mu bice by’umubiri wabo ndetse no kongera ubwiza biganjemo urubyiruko, kuko hari ibibazo byinshi bigenda byumvikanamo umunsi ku wundi.

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko serivisi z'ubuvuzi zivuka ku isi ari nyinshi cyane bitewe n'umuvuduko isi iri kugenderaho aho buri mwanya haza ibintu bishya, ashimangira ko bari bahereye kuri serivisi babona ko zihutirwa cyane ariko n’ibindi bizakomeza kwigwaho kugira ngo amategeko ahuzwe n’igihe.

Ati “Ngira ngo iby’ubuvuzi birihuta cyane, hari byinshi biza n’ubu tuvugana hari ibiri buze kuza, ariko twarabibonye ko ari ibintu byaje byihuta, ndetse n’aha mu Rwanda mwarabyumvise ko byatangiye kuhagera.’’

Akomeza agira ati ‘’Ngira ngo iki twazakiganiraho ariko twe ntabwo twari twagitekereje kuba ari icyaba kihutirwa ubu, kuko twarebaga cyane cyane abatabona serivisi z’ubuzima bikabaviramo ibyago runaka […] Ibindi, kuba umuntu yakwihindura uko umubiri we umeze, ngira ngo twabonaga dukwiye gufata ibyihutirwa cyane. Ibindi, n’ubundi n’amategeko yacu azagenda ahuzwa n’igihe uko biza ariko twari twafashe ibikomeye kandi byihutirwa cyane.”

Ubusanzwe kwibagisha umubiri ibizwi nka (plastic surgery) bigira ibice bibiri, birimo kwibagisha hagamijwe gukosora inenge, nk’ubushye, inkovu yabaye nini ikanga gukira, indwara idasanzwe n’ibindi ibizwi nka ‘Reconstructive surgery’.

Ubwo buryo butandukanye n’ubundi aho umuntu ajya kwibagisha nta kibazo yagize ahubwo agamije ubwiza, ha handi umuntu aba ashaka kugira umubiri utandukanye n’uwo afite akibagisha nk’ikibuno, amazuru, amabere n’ibindi ibizwi nka ‘cosmetic surgery’.

Muri Nzeri 2016, nibwo byatangajwe ko serivisi zo kubagwa hagamijwe kongera ubwiza cyangwa gukuraho inenge abantu benshi bajyaga gushakira hanze zagombaga kujya zitangirwa mu Rwanda bikozwe na KFH.

Muri serivisi zatangiye gutangwa harimo kugabanya inda, kugabanya ibinure ku mubiri, gutunganya amabere, kugabanya amabere y’abagabo, guhindura imiterere y’amatwi n’ibindi ariko byose bigakorwa mu gukosora inenge.

Izi serivisi zigitangira uwazishakaga yatangaga amafaranga ari hagati ya miliyoni 1,5 na 2,5 Frw.



Izindi nkuru wasoma

Ikibazo cy’imyuka mibi: Icyogajuru cy’ikigo cya SpaceX cyashwanyukiye mu kirere.

Musanze: Imihanda yangiritse yateje ikibazo n’igihombo ku baturage n'abagenda aka karere.

CAF Champions League: Abakinnyi ba Pyramids FC bagiriye ikibazo gikomeye mu ndege.

Miss Jolly wabaye Miss w’u Rwanda yavuye imuzi ku kibazo cya konti ye ya Instagram yibwe.

Rubavu: Guverineri yahaye umurongo ikibazo cy’ingutu cyari kimaze imyaka 15 cyarananiranye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-07 07:30:13 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kwibagisha--ikibuno-amabere-mu-nda-hagamijwe-ubwiza--nta-kibazo-kibirimo--Dr-Nsanzimana-Sabin.php