Kuri Stade Amahoro hazubakwa urwibutso rwa Jenoside rubungabunga amateka
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yemeje ko Stade Amahoro nimara kuvugururwa hari igitekerezo cy’uko hazubakwa urwibutso rwa Jenoside ruzandikwaho abari aba-sportifs bishwe mu 1994.
Ibi minisitiri yabigarutseho nyuma y’uko bisabwe n’abakoze ubushakashatsi ku yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe (MIJEUMA: Ministère de la Jeunesse et du Mouvement associative).
Mu kiganiro cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021 kigaruka ku buryo “Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho” mu gutegura umugambi wa Jenoside, Dr Gakwenzire Philbert wakoze Ubushashakatsi ku yahoze ari MIJEUMA, yavuze ko 75 % by’Abatutsi bayikoragamo bishwe muri Jenoside mu 1994.
Yavuze ko mu bakozi 544 MIJEUMA yari ifite mbere ya Jenoside, Abatutsi bari 49 bahwanye na 9% y’abakozi bose mu gihe 37 (bangana na 75%) bishwe muri Jenoside, 12 bararokoka.
Dr Gakwenzire wakoze ubushakashatsi kuri iyi yahoze ari Minisiteri yatanze icyifuzo(Foto Igihe)
Dr Gakwenzire yikije kandi ku byo yatanze nk’ibyifuzo nama mu bushakashatsi yakoze kuri iyo Minisiteri, aho yasabye ko hakubakwa urwibutso rwa Jenoside kuri Stade Amahoro i Remera aho yakoreraga, rukandikwaho amazina y’Abatutsi bayikoragamo bishwe mu 1994.
Yagize ati:“Mu bakozi 37 bazize Jenoside muri iyo yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe nta rwibutso rurajyaho, twari twatanze icyifuzo ko urwo rwibutso ruriho n’ayo mazina rwashyirwa kuri Stade Amahoro.”
Yakomeje agira ati “Ariko na none kubera ko tuzi ko igihe kinini iriya Minisiteri yakundaga gukorera kuri Stade, tukibutsa ko atari ho icyicaro cyayo cyari kiri, ahubwo icyicaro cyayo cyari aho twita muri Quartier Commercial ubu ngubu [mu Mujyi rwagati], na byo twatanze icyifuzo ko iyo nzu yajyaho ikimenyetso nk’ahantu hacuriwe imigambi ya Jenoside yo kurimbura Abatutsi kuko birazwi ko ariho mu kiruhuko ari ho itorero Irindiro rya [Simoni] Bikindi ryajyaga kwitoreza ryifashisha salle [icyumba mberabyombi] n’ubundi bushobozi Minisiteri yari ifite.”
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we wari witabiriye iki kiganiro, yavuze ko urwo rwibutso ruzubakwa nyuma yo kuvugurura Stade Amahoro ndetse rukazashyirwaho n’amazina y’aba-sportif bishwe muri Jenoside.
Agira ati:“Ni byo koko byagiye mu byasabwe ariko nk’uko tubizi, uyu munsi n’ahari Stade Amahoro hagiye gusanwa, hari ibikorwa bigiye kuhakorerwa, ni igitekerezo cyiza kandi twakiriye kigomba gushyirwa mu bikorwa, usibye gusa n’abari abakozi ba MIJEUMA, n’abari aba-sportif, n’abari mu mashyirahamwe cyangwa abari abafatanyabikorwa ba Minisiteri icyo gihe na bo babonewe amakuru bose bazajyaho.”
Minisitiri Munyagaju avuga ko bizakorwa nyuma yo kuvugurura sitade(Ifoto Igihe)
Yakomeje agira ati “Ni igikorwa gihari giteganyijwe ariko tutavuga ngo kirakorwa uyu munsi kubera ko n’ubundi hateganywa kubakwa [urwibutso] hamaze kubakwa.
Ubushashatsi bwakozwe muri MIJEUMA bwaturutse kuri imwe mu myanzuro y’Inama y’Umushyikirano yabaye mu 2015, hasabwa ko hari ubushakashatsi bwakorwa ku nzego zitandukanye zariho mu gihe cya Jenoside zirimo minisiteri, ibigo na za komini.
Amwe mu mateka ya MIJEUMA
MIJEUMA yatangiye mu 1972, aho mbere yaho habagaho MINASODECO yari Minisiteri y’Imibereho myiza y’Abaturage na Minisiteri y’Ingabo yari ishinzwe Siporo n’Uburere Mboneragihugu by’umwihariko.
Mu mpera za Werurwe 1994, MIJEUMA yari ifite abakozi 544. Muri aba bakozi, hari abakoreraga ku cyicaro cya minisiteri, abandi bagakorera kuri za Perefegitura, Su-Perefegitura na Komini no mu Bigo by’Amahugurwa y’Urubyiruko (CFJ) byari hirya no hino mu gihugu.
Muri aba bakozi, Abatutsi bari 49 bahwanye na 9% y’abakozi bose. Muri uyu mwaka, nta Mututsi n’umwe wari ukibarizwa mu mwanya w’ubuyobozi kubera umwuka mubi wa politiki. Muri aba bakozi, 37 (75%) ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 12 bararokoka.
Mu 1994, MIJEUMA yari ifite amashami atatu ariyo: Ubuyobozi bukuru bushinzwe siporo n’imyidagaduro; Ubuyobozi bukuru bushinzwe amashyirahamwe n’Ubuyobozi bukuru bushinzwe Urubyiruko.
Abaminisitiri bayoboye MIJEUMA harimo Kapiteni André Bizimana ( 1972-1973), Major Jean Népomuscène Munyandekwe (05-31/7/1973), Commandant Pierre Célestin Rwagafirita (1973-1975), Siméon Nteziryayo (1975-1979), Colonel Aloys Nsekalije (1979-1981), Félicien Gatabazi (1981-1982), Colonel BEM Augustin Ndindiriyimana (1982-1989) na Callixte Nzabonimana (1989-1994).
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show