Ijambonews. 2020-09-19 08:45:58
Bwa mbere mu mateka, Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, HRF (Human Righs Foundation), wahaye umuhanzi Kizito Mihigo igihembo cya ‘Václav Havel International Prize for Creative Dissent’ ikaba ari inshuro ya mbere gihawe umuntu utakiriho.
Iki gihembo ubusanzwe gihabwa ahanini abahanzi baharanira uburenganzira bwa muntu babicishije mu bihangano, Kizito Mihigo we yagihawe nk’uwaharaniye amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, aho yahamagariye abishe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kwiyunga n’abo biciye, bukaba ari ubutumwa yakomeje gutanga n’igihe yari muri gereza.
Kizito Mihigo ahawe iki gihembo hamwe n’abandi bantu babiri barimo umuhanzi w’Umushinwa, Badiucao uri mu buhungiro muri Ausralia.
Uyu ngo yagaragaje icyihishe inyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abatuye mu Ntara ya Hong Kong ndetse n’ukuri ku makuru y’icyorezo cya Covid-19 cyagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Wuhan.
Undi wahawe iki gihembo ni umunya Saudi Arabia, Omar Abdulaziz uri mu buhungiro muri Canada. Uyu akora ibiganiro byihariye atambutsa ku rubuga rwa YouTube, ngo aho yagiye ahishura uburyo ubwami bwa Saudi Arabia buhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Iki gihembo cyitiriwe umusizi w’umunya-Czech, Václav Havel wigeze kuwubera umuyobozi mukuru bitewe n’uruhare yagize mu kurwanya igitugu mu gihugu cye.
Itangwa ryacyo ryatangijwe mu 2012 rigizwemo uruhare n’umupfakazi wa Havel, Dagmar Havlova.
Kizito Mihigo wagihawe atakiriho yari umuhanzi w’indirimbo z’iyobokamana, amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko tariki ya 13 Gashyantare 2020 yafatiwe muri Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko, agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba.
Tariki ya 17 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera Kizito Mihigo wari ufungiwe muri kasho ya Remera mu Karere ka Gasabo yapfuye yiyahuye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show