English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kirehe: RIB yataye muri yombi umupadiri ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15.

Tariki ya 9 Ukwakira 2024 RIB yataye muri yombi Padiri w’ishuri rya Lycee de Rusumo, riherereye mu Karere ka Kirehe, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Uyu mupadili acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, akaba yari asazwe ari umuyobozi w’ikigo cya  Lycee de Rusumo riherereye mu Karere ka Kirehe intara y’uburengerazuba, akaba ari naho nyiri gusambanywa yiga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ifungwa ry’uyu Mupadiri.

 Ati “Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo cyigo cy’ishuri. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Umuvugizi wa RIB yaboneyeho kugira intama abarezi byumwihariko abayobozi b’ibigo by’amashuri kubera urugero abandi, bakirinda kugwa mu byaha nk’ibi bikekwa kuri uyu mupadiri.

Dr Murangira B. Thierry avuga ko Biragayitse cyane kuba umuntu w’umurezi yakekwaho icyaha nk’icyi cyo gusambanya umwana muto.

Icyo itegeko riteganya.

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Ingabo za FARDC zataye muri yombi umukabwe zimushinja ibura rya drone, utu biteye gute?

Icyamamare muri sinema Idrissa Akuna Elba OBE ari mu nzira zogushinga imizi muri Afurika.

Senateri Uwera Pélagie yongeye gusekerwa n’amahirwe atorerwa kuba muri Sena ya PAP.

Nyamasheke: Isambaza ziraribwa n’umwana ufite nyina.

Nyabihu: Inkongi y'umuriro idasanzwe yatwitse amaduka 8 arashya arakongoka.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-10 17:34:38 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kirehe-RIB-yataye-muri-yombi-umupadiri-ukekwaho-gusambanya-umwana-wimyaka-15.php