English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kenya: Visi Perezida Gachagua  yafashwen’uburwayi butunguranye kubera ubwoba bwo kweguzwa.

Kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, Visi Perezida wa Kenya  Gachagua  yafashwen’uburwayi butunguranye bituma  impaka zo ku mweguza zihagarikwa, benshi baketse ko ari amanyanga ari gukoresha kugira ngo akerereze iyeguzwa rye.

Ubu burwayi bwa Visi Perezida bwatunguye benshi  ndetse byana baye mu buryo buryo butunguranye. Ibi byamenyeka nyuma yuko Gachagua ananiwe kwitabira inama ya nyuma ya saa sita z’uyu munsi hagahita hashakishwa icyatumye atagaragara muri icyo gikorwa.

Byari biteganijwe ko Gachagua yitaba Sena iri kujya impaka ku kibazo cye nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane, ari nawo wari umunsi wa nyuma w’impaka zatangiye ejo kuwa Gatatu nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru  mpuzamahanga harimo nibyo muri Kenya.

Itsinda rya visi Perezida ry’abanyamategeko riyobowe n’umunyamategeko mukuru, Paul Muite, ryavuze ko babonye amakuru avuga ko DP yafashwe n’uburwayi  butunguranye agahita ajyanwa kwa muganga.

Ati "Ikibabaje ni uko visi Perezida yafashwe n’uburwayi akaba ari mu bitaro. Uku ni ukuri kubabaje."

Akomeza agira ati ‘’ Icyifuzo cyanjye n’uko mwampa umunsi wose usigaye kugira ngo nsuzume uko visi perezida ameze hanyuma ngaruke saa kumi n’imwe z’umugoroba nyuma yo kumubona no kuvugana na muganga."

Iyi nkuru turacyayikurikirana turabaha amakuru y’inyongera.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Museveni yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko hari Ingabo ze zagiye kurwanya M23.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye igitaramo cya John Legend.

Ukraine ikeneye amasasu, si amatora - Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ruslan Stefanchuk.

Intambara ya Congo ntishobora kuba iy’Akarere- Perezida Sassou-Nguesso.

Ibihano si igisubizo ku Rwanda, ibiganiro nibyo by’ingenzi - Perezida Denis Sassou-Nguesso.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-17 16:27:07 CAT
Yasuwe: 117


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kenya-Visi-Perezida-Gachagua--yafashwenuburwayi-butunguranye-kubera-ubwoba-bwo-kweguzwa.php