Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko
Kuri uyu wa Gatatu mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko habereye umuhango wo kurahiza Abadepite nyuma nabo bitoramo Perezida w'Inteko Inshingamategeko ariwe Hon Kazarwa Gertrude.
Ku ikubitiro Depite Nizeyimana Pie ukuriye ishyaka UDPR niwe wabimburiye abandi mu kwiyamamaza.
Agaragaraza ko ashoboye kuko amashuri ayafite , afite uburambe n'ubunararibonye muri manda iheruka y'abadepite ,akavuga kandi ko akorana neza n'abagore bityo ko Inteko imaze igihe iyobowe n'abagore ko nawe yayiyobora.
Ku rundi ruhande, Hon Depite Nsengimana Philbert yamamaje Hon Depite Kazarwa Gertrude, avuga ko akwiye gutorwa na buri wese, kuko ntako bisa kuyoborwa n’umugore.
Abo nibo bari bahanganye amatora aza kugaragaza ko Kazarwa Gertrude ariwe utsinze ayo matora n'amajwi 72 ku 73 ku bantu 80 bagombaga gutora.
Ba visi Perezida batowe ni Sheikh Musa Fazil Harerimana ushinzwe Ubuyobozi n'Imari na Hon Uwizeyimana Beline ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Hon Uwineza Beline na we yari wenyine kuri uriya mwanya, akaba yamamajwe na Hon Muhakwa Valens.
Nyuma yo kubona Biro y’Inteko ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, abatowe bahise barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show