English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kayonza:Mu gihe utwite,ubyara cyangwa wonsa ushobora kwanduza umwana HIV/SIDA 

Ababyeyi bo mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Gahini basohanuriwe ko mu gihe utwite, ubyara cyangwa wonsa ushobora kwanduza umwana wawe Virusi itera SIDA basabwa kwipimisha bagisama bamara kumenya uko bahagaze bagafata ingamba.

Mu bukangurambaga ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC gikomeje gukorera mu ntara y'Iburasirazuba kuwa 11 gicurasi 2024 cyakanguriye abagore n'urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rwo mu murenge wa Gahini ko intego ari uko buri mugore utwite agomba kugana kwa muganga bakamupima harimo na gahunda yo kumupima Virusi Itera SIDA.

RBC isaba abagore bapimwa bagasanga baranduye Virusi Itera SIDA gufata imiti kugira batanduza umwana akazagira ingaruka ubuzima bwe bwose ku bikorwa byakozwe na nyina atabigizemo uruhare.

Ngarambe Alphonse umuyobozi w'ishami ry'ubuzima mu karere ka Kayonza aganira n'itangazamakuru yemeje ko mu gihe umugore utwite asanze yarandute virusi Itera SIDA atakurikije amabwiriza,inama za muganga no gufata neza imiti ashobora kwanduza umwana bityo abasaba kwitwararika.

Agira ati:"Mu gihe umubyeyi atakurikije inama za muganga yakwanduza umwana,kuko umubyeyi unywa imiti imufasha kuba Virusi itakwambuka nyababyeyi ngo igere ku mwana byumvikane ko iyo ayiretse igira ubukana bwayambuka,umubyeyi mu gihe atandukanwa n'umwana ni ukuvuga abyara atari kwa muganga kuko nta bikoresho byabugenewe afite nabwo yakwanduza umwana hashobora kubaho gukomereka.

Ikindi nuko mu gihe umubyeyi yonsa yakwanduza umwana kuko hari imiti ahabwa ku buryo atayifashe yakwanduza umwana Virusi Itera SIDA rero turasaba ababyeyi kumenya ko niba waranduye Virusi Itera SIDA bidakwiye kugira ingaruka zigera ku mwana w'inzirakarengane."

Mukeshimana Mediatrice ni umwe mu bagore batuye muri Kayonza avuga ko nubwo bamaze gusobanukirwa n'ibyiza byo kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze mu gihe batwite ndetse bakurikize inama za muganga bitaragera hose asaba ko ubukangurambaga bwakomeza bukiyongera.

Agira ati:"hari ubwo wasanga warafashwe na Virusi ntufate imiti neza umwana akaba abigendeyemo akurana igikomere kitazigera gikira mu gihe amenye ko wamwanduje,niho usanga abayeho mu buribwe ubuzima bwe bwose ndasaba abagore bagenzi banjye kumvira inama tugirwa."

Dr Ikuzo Basile umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Virusi Itera SIDA muri RBC asaba ababyeyi basanze baranduye kuva batwite gufata imiti kandi neza kugira ubuzima bwabo bukomeze bugire ubwirinzi kandi barinde n'umwana wabo kwandura.

Agira ati:"turasaba ababyeyi basanga baranduye kubahiriza gahunda za muganga bagafata imiti neza kandi ku gihe,bakajya kwa muganga kenshi kugira barebe uko bihagaze kuko turacyafite imibare nubwo itari myinshi y'abana bavukana ubwandu kandi gahunda ari uko buranduka burundu."

RBC ivuga ko abana 1% aribo bandura Virusi Itera SIDA mu gihe 99% bo bakura ari bazima nta bwandu bwa Virusi itera SIDA bafite kandi baravutse ku bagore banduye.

RBC ivuga ko ikomeje ubukangurambaga kubera icyuho cya 2% cy’abagore batwite banduye virusi itera SIDA bagaragajwe n’ubushakashatsi ko badafata imiti igabanya ubukana bwa VIH/SIDA mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’umwana nkuko bikwiye.



Izindi nkuru wasoma

Putin na Kim basezeranye gutabarana mu gihe hagira igihugu cyibashotora

Abakoresha inkwi n'amakara basabwe kubigabanya cyangwa bakabireka bidatinze

NEC yatanze nyirantarengwa y'ahantu hatagomba kugerwa mu gihe cyo kwiyamamaza

Dore impamvu isigaye ituma abakobwa binjira mu bwangavu imburagihe n'ingaruka zabyo

Umuhanzi Celine Dion wari umaze igihe arwana n'ubuzima agiye kongera gutarama



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-12 01:51:55 CAT
Yasuwe: 156


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KayonzaMu-gihe-utwiteubyara-cyangwa-wonsa-ushobora-kwanduza-umwana-HIVSIDA-.php