English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Karongi:Paul Kagame yahaye isezerano rikomeye Abanya-Karongi  

Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga 2024, Paul Kagame yasezeranyije Abanya-Karongi gusana umuhanda ubahuza n’Akarere ka Muhanga ndetse no kongera ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Perezida Kagame yabivugiye ku kibuga cya Mbonwa, mu Murenge wa Rubengera, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2024.

Akarere ka Karongi kabaye aka 10 kagezwemo n’Umukandida wa FPR Inkotanyi nyuma y’utwa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke.

Paul Kagame yabwiye ababarirwa mu bihumbi 170 bari kuri iyi Site ya Mbonwa ko imyaka itanu iri imbere, nibamutora ku wa 15 Nyakanga, izarangwa n’umuvuduko wo gukora ibindi byinshi kandi byiza.

Umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame yatangiye ashimira abatuye Karongi, Rutsiro, Ngororero n’abandi bitabiriye, avuga ko kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere bisaba gukorera hamwe no gukoresha ubwenge Imana yahaye abantu.

Yavuze ko Abanyarwanda bagomba kubyaza umusaruro ibyiza Imana yabahaye birimo n’ikiyaga cya Kivu.

Ati “Ari i Kivu n’iyi misozi itatse u Rwanda tugomba kubibyaza umusaruro. Ari imisozi ubwayo ari n’ibiri mu misozi. Tukubaka ibikorwa remezo.”

Kagame yavuze ko gukorera hamwe ari bwo buryo bwiza bwo kugera kure, byose bigashyigikirwa n’umutekano.

Ati “Ndibuka byari mu 1996, hari ubwo naje hano nsanga igice kimwe cy’Abanyarwanda, ikindi kiri hakurya y’amazi muri Congo. Mu byo nababwiye icyo gihe, narababwiye ngo ‘abo Banyarwanda bari hakurya turashaka ko bataha ku neza’ kandi koko twarabacyuye baratashye. Hatashye benshi, bake bashakaga gutera ibibazo basigarayo, bamwe muri bo wenda baracyariyo. Na bo bazaza kandi ku neza, tubakire, tubatuze nk’Abanyarwanda bikorere ibyo bashaka gukora.”

Yavuze ko ikindi cy’ingenzi kugira ngo ibyubakwa birambe, ari imiyoborere myiza ituma ibyo abaturage bemerewe babibona.

Ati “Umuturage w’u Rwanda ikumugenewe agomba kukibona. Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabwirwanya, namwe mukwiriye kubyanga.”

Karongi na Rutsiro nk’uduce turimo ubukerarugendo bushingiye ku kiyaga cya Kivu, Chairman wa FPR INKOTANYI, yavuze ko amahoteli azakomeza gutezwa imbere.

Ati “Ayo mahoteli rero turashaka ko yubakwa akaba menshi kandi akaba meza. Ntabwo twifuza gukora gusa, twifuza no gukora imirimo inoze, ibintu byose bikaba byiza.”

Kimwe mu bibangamira abagenderera Akarere ka Karongi na Rutsiro baciye mu muhanda Muhanga-Karongi, binubira uburyo wangiritse cyane kubera gusaza, aho bamwe badatinya kuwugereranya n’igisoro.

Imirimo yo kuwusana yaratangiye ariko igenda gahoro. Paul Kagame yavuze ko uwo muhanda ugomba kubakwa vuba kuko kuba udakoze neza ari igihombo ku gihugu.

Ati “Ntabwo nishimye cyane kubera ko ikibazo numvise gihari gikwiriye kuba cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka, kugira ngo ibyiza bitatse utu turere ndetse byubakira ku kiyaga abantu bashobore kubigana mu buryo bworoshye cyangwa se umusaruro uturuka aha ushobore kugera ku isoko ry’ahandi cyangwa mu murwa mukuru, muvanemo ifaranga. Turashaka ko ari abakerarugendo, abandi bikorera baba urujya n’uruza hagati y’utu turere n’ahandi.”

Yavuze ko gutora neza umukandida wa FPR NKOTANYI tariki 15 Nyakanga ari “uguhitamo gukomeza urwo rugendo tumazemo iminsi, noneho tukagira umuvuduko wiyongeye. Umuvuduko wiyongereye, wa byinshi ariko byiza kandi bigera kuri buri wese. Bigirwamo uruhare na buri wese, ariko kandi icyangombwa kurusha bikagera kuri buri wese.”



Izindi nkuru wasoma

Paul Kagame yageze kuri site ya Kirehe yakirwa n'ababarirwa mu bihumbi

Perezida Kagame ni Perezida wubashwe kandi ifite icyerekezo-Minisitiri w'intebe wa Centrafrique

Paul Kagame yavuze ko ntarwitwazo ruzongera kubaho mu guteza imbere siporo

PSD ivuga ko ifite impamvu nyinshi zituma yarahisemo gushyigikira Umukandida Paul Kagame

Karongi:Paul Kagame yahaye isezerano rikomeye Abanya-Karongi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-30 13:48:28 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KarongiPaul-Kagame-yahaye-isezerano-rikomeye-AbanyaKarongi--.php