English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Kanye West yatangiye ku mugaragaro kwiyamamariza kuyobora USA


Ijambonews. 2020-07-20 09:39:22

Icyamamare muri muzika Kanye West yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora ateganyijwe mu kwa 11, yatangiriye ahitwa Charleston muri leta ya South Carolina.

West w'imyaka 43, ariyamamaza aciye mu ishyaka rye yise "Birthday Party".

Muri icyo gikorwa, uyu 'muraperi' yagaragaye avuga ku byemezo bya politiki asa n'utateguye, anengana umujinya ibintu birimo gukuramo inda na Harriet Tubman wabishyigikiye kera.

Abantu benshi bakomeje kwibaza niba uku gushaka kwiyamamaza kwe ku munota wa nyuma, ahubwo atari umugambi wo kumenyekanisha ibikorwa bye bya muzika. Ibyabereye Charleston ntibyemeza neza neza niba aziyamamaza koko.

Gusa ubutumwa yashyize kuri Twitter ku wa gatandatu - ariko akaza kubusiba, yavuze ku ndirimbo zigize 'album' ye nshya - bwongereye gushidikanya.

Kwiyamamaza kwe kwabereye mu nzu mberabyombi yakira ubukwe muri uyu mujyi, byari biteganyijwe ko hemererwa abatumiwe gusa, ariko urubuga rwa internet rwo kwiyamamaza kwe ntaho rufite abantu bashoboraga kwiyandikisha cyangwa kumenyesha ko bazaza.

Kanye West yavuze iki mu kwiyamamaza?

Yagaragaye inyuma ku mutwe we yiyogoshesheje handitsemo "2020" yambaye n'umwenda w'ubwirinzi udatoborwa n'amasasu, yavugishaga abaje nta ndangururamajwi afite.

Nta n'indangururamajwi zari zihari, byatumye kenshi West asaba abitabiriye guceceka kugira ngo yumve ibibazo bamubaza.

Hari aho yageze atangira kurira ari kuvuga ibyo gukuramo inda, avuga ko ababyeyi be bari hafi kuvanamo inda ye.

Ati: "Kanye West ntiyari kubaho, kuko data yahoraga ahuze".

Yongeraho ati: "Nanjye nari hafi kwica umukobwa wanjye...niyo umugore wanjye [Kim Kardashian West] yaba ari bunte nyuma yo kuvuga ibi, yabyaye North ntabyifuza."

Gusa, yongeyeho ko gukuramo inda byakomeza kwemerwa n'amategeko, ariko hakabaho ubufasha bw'amafaranga ku babyeyi bibarutse - avuga ko "buri wese wabyaye yahabwa miliyoni y'amadorari".

Mu wundi mwanya, yabaye nk'uvuga akoresheje 'rap' bitunguranye, kuri Harriet Tubman, umugore wo mu kinyejana cya 19 wari impirimbanyi y'uburenganzira bwo gukuramo inda.

Yavuze ko atifuzaga ko umugore we Kim (ibumoso) abyara umwana wabo North

Yagize ati: "Harriet Tubman ubundi ntiyigeze abohora abacakara, yatumye barushaho kujya gukorera abazungu" - ijambo ryahise ritera gusakabaka mu bari baje kumwumva.

Kanye West yongeye ararira arimo avuga kuri nyina wapfuye mu 2007 azize ibibazo bivuye ku kubagwa hagamijwe gutunganya umubiri.



Izindi nkuru wasoma

Ikipe ya APR FC yirukanye Chidiebere Nwobodo na Odibo Godwin bayibereye ipfube.

Amakuru agezweho: Mashami Vincent yatandukanye na Police FC.

Ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède yatandukanye na Byiringiro Lague.

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO: ITANGAZO RY'AMASOKO ATANDUKANYE YO KUGEMURA Y' IGIHEMBWE CYA II.

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA N'IBIKORESHO BITANDUKANYE BIKENEWE MU GIHEMBWE



Author: Ijambonews Published: 2020-07-20 09:39:22 CAT
Yasuwe: 623


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Kanye-West-yatangiye-ku-mugaragaro-kwiyamamariza-kuyobora-USA.php