Kamonyi: Ikihishe inyuma y’urupfu rw’umugabo wishwe n’umugore we amukatishije nanjoro mu ijosi
Mu Murenge wa Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, haravugwa urupfu rw’umugabo w’imyaka 40 wishwe n’umugore babanaga batarasezeranye, aho akekwaho kumutera icyuma mu ijosi ubwo bari bagiranye amakimbirane akomoka ku kutagira abana.
Nk’uko amakuru atangazwa n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga abitangaza, ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Gicurasi 2025 mu Mudugudu wa Nyarubaya, Akagari ka Mataba. Uwo mugore w’imyaka 33 yemeye icyaha mu ibazwa rye, asobanura ko yabitewe n’uburakari bwatewe n’ukuntu umugabo yari amennye ibiryo yamugeneye, amubwira ko atamushakira urubyaro.
Mu buryo bugaragaza uburyo amakimbirane yo mu ngo ashobora kugira ingaruka zikomeye, Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mugabo yari yasinze, ageze mu rugo agateza impaka, agatera umugeri isahani y’ibiryo umugore yari yamuteguriye, bikameneka. Ngo nyuma yo guterana amagambo, bararwanye maze umugore afata icyuma cya nanjoro agitera umugabo ku ruhande rw’iburyo rw’ijosi, ahita apfa ako kanya.
Uyu mugore ubu ari mu maboko y’ubutabera, aho akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 107 rivuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.
Ibi byongeye kuzamura impaka ku ihohoterwa rishingiye ku makimbirane mu ngo n’ingaruka zikomeje kugira ku muryango nyarwanda.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show