English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kamonyi: Ikihishe inyuma y’urupfu rw’umugabo wishwe n’umugore we amukatishije nanjoro mu ijosi

Mu Murenge wa Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, haravugwa urupfu rw’umugabo w’imyaka 40 wishwe n’umugore babanaga batarasezeranye, aho akekwaho kumutera icyuma mu ijosi ubwo bari bagiranye amakimbirane akomoka ku kutagira abana.

Nk’uko amakuru atangazwa n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga abitangaza, ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Gicurasi 2025 mu Mudugudu wa Nyarubaya, Akagari ka Mataba. Uwo mugore w’imyaka 33 yemeye icyaha mu ibazwa rye, asobanura ko yabitewe n’uburakari bwatewe n’ukuntu umugabo yari amennye ibiryo yamugeneye, amubwira ko atamushakira urubyaro.

Mu buryo bugaragaza uburyo amakimbirane yo mu ngo ashobora kugira ingaruka zikomeye, Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mugabo yari yasinze, ageze mu rugo agateza impaka, agatera umugeri isahani y’ibiryo umugore yari yamuteguriye, bikameneka. Ngo nyuma yo guterana amagambo, bararwanye maze umugore afata icyuma cya nanjoro agitera umugabo ku ruhande rw’iburyo rw’ijosi, ahita apfa ako kanya.

Uyu mugore ubu ari mu maboko y’ubutabera, aho akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 107 rivuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.

Ibi byongeye kuzamura impaka ku ihohoterwa rishingiye ku makimbirane mu ngo n’ingaruka zikomeje kugira ku muryango nyarwanda.

Nsengimana Donatien 



Izindi nkuru wasoma

Ese koko birakwiye ko uwaguciye inyuma aterwa imijugujugu nk’umwanzi?

Yatawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugore wapfiriye iwe mu buryo butavugwaho rumwe

Skales yahakanye ibyo gutandukana n’umugore we

Perezida Emmanuel Macron yamaganye amakuru yo gukubitwa urushyi n’umugore we

Ese yaba yarakubiswe urushyi n’umugore we?: Perezida Macron mu mashusho yakuruye impaka



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-24 08:09:09 CAT
Yasuwe: 84


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kamonyi-Ikihishe-inyuma-yurupfu-rwumugabo-wishwe-numugore-we-amukatishije-nanjoro-mu-ijosi.php