English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kamonyi: Hamenyekanye ukekwaho kugira uruhare mu gutwika no gushinyagurira inka n’inyana yayo.

Mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, habaye igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyatumye inka n’inyana yayo y’amezi abiri bitwikwa. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa 20 Gashyantare 2025, aho inka yahiye hamwe n’inyana yayo mu kiraro cya Twizeyimana Evariste w’imyaka 32.

Amakuru y’ibanze avuga ko abaturage bari hafi aho batunguwe n’iki gikorwa, bamwe bakagerageza kuzimya umuriro ariko bawugezeho utangiye gufata umurindi, bituma inka n’inyana yayo bidatabarwa.

Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, yemeje iby’aya makuru, avuga ko inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iki cyaha. Yongeyeho ko hari umuntu ukurikiranyweho uruhare muri iki gikorwa.

Twizeyimana Evariste, nyiri kiraro cyatwikiwemo inka n’inyana yayo, avuga ko akeka umugabo basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku butaka. Akomeza avuga ko uwo mugabo ari inshuti y’uwahoze ari umugore we, batandukanye amezi umunani ashize, nyuma yo gutongana bapfuye amafaranga y’ikimina agera ku bihumbi 100 Frw.

Yakomeje avuga ko uwo mugabo akeka yamubonye anyura hafi y’urugo rwe mbere gato y’uko ibi biba, ndetse ngo na mbere yaho hari ibindi bimenyetso bimushinja.

Nyuma y’ibyabaye, ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngamba bwaganiriye n’abaturage bubahumuriza, bunasaba gutanga amakuru yatuma ukekwaho ubu bugizi bwa nabi akurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyaba cyaratumye inka n’inyana yayo bitwikwa, no gukurikirana abakekwaho uruhare muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi: Inkongi y’umuriro yangije ibice by’Ikigo Nderabuzima cya Musambira

Polisi yarashe mu kico umugabo wari uvuye Iwawa nyuma yo gukekwaho ubujura

Hamenyekanye icyateye urupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 10 y’amavuko.

Icyakozwe kugira ngo Polisi y’u Rwanda itahure ikirundo cy’amasashe na caguwa i Gatsata

Hamenyekanye icyatumye ababyeyi barwanira mu nama yari yabahurije mu Ishuri rya E.S Nyanza.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-24 10:05:19 CAT
Yasuwe: 67


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kamonyi-Hamenyekanye-ukekwaho-kugira-uruhare-mu-gutwika-no-gushinyagurira-inka-ninyana-yayo.php