English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hamenyekanye icyateye urupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 10 y’amavuko.

Inkuru ibabaje yamenyekanye mu karere ka Nyanza, umurenge wa Nyagisozi, aho umurambo w’umwana w’imyaka 10 wasanzwe mu mugezi wa Kamiranzovu. Nyakwigendera, Habineza Rukundo, yari umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Gasharu.

Amakuru yemeza ko Rukundo yari kumwe na bagenzi be bagiye kuvoma, mbere yo gufata amazi bakabanza kwidumbaguza muri uwo mugezi. Nyamara, aho bogeye hari harehare, maze abura uko asohoka, birangira aheze mu mazi ararohama.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi bufatanyije n’abaturage babashije gukura umurambo we mu mazi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Habinshuti Slydio, yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma. Iyi nkuru yateye agahinda mu baturage, aho benshi bibukijwe ingaruka z’ibidendezi by’amazi ku bana batari bamenya koga neza.



Izindi nkuru wasoma

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 15 i Ngoma

Amayobera mu gishanga cya Bigoro: Umugabo w’imyaka 42 yiciwe ahigeze kuboneka sebukwe we

Muhima: Umugore akurikiranyweho gukubita umugabo we bikamuviramo urupfu

Rusizi: Umukecuru w’imyaka 80 yemeye ko ari umurozi, asaba imbabazi imbere y’Abakirisitu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-02 18:33:16 CAT
Yasuwe: 199


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hamenyekanye-icyateye-urupfu-rwumunyeshuri-wimyaka-10-yamavuko.php