Nk’uko bisobanurwa n’ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yakoze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muyahoze ari Perefegitura ya Gitarama ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byibasiye Abatutsi mu 1973 byakozwe guhera mu mpera za Gashyantare 1973. Umugambi w’abateguye ibyo bikorwa bibi kwari ukwibasira Abatutsi bose bahereye ku bari mu mashuri no mu kazi. Abayobozi bakuru ba PARMEHUTU harimo na Perezida Kayibanda Grégoire nibo bashishikarije abayoboke babo gutangira ibikorwa byo gutwikira Abatutsi, gusenya inzu zabo no kubica.
Mu makomini ya Tambwe, Kigoma, Murama, Mugina na Mukingi naho ibikorwa by’urugomo birimo gutwikira Abatutsi no kubamenesha byabaye muri Werurwe 1973. Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko Niyonzima Maximilien yagize uruhare mu bikorwa by’urugomo byabakorerwaga. Yabwiraga abaturage ko umugambi wabo wapfubye, ko icyo bashakaga kugeraho kitakunze.
Ikigaragara ni uko ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byakorewe Abatutsi bitagenze nk’uko abategetsi babyifuzaga, kuko bari bagamije kwica Abatutsi mu buryo bwagutse atari ukubirukana mu mashuri no mu kazi gusa. Nubwo hari Abatutsi bishwe icyo gihe, umugambi wa Perezida Kayibanda n’abambari be nka Maximilien Niyonzima n’abandi, kwari ukubamaraho.
Kubera urwango Perezida Kayibanda yari afitiye Abatutsi, ntabwo yigeze asobanukirwa n’icyihishe inyuma y’imvururu zo mu 1973. Yishimiye ko Abatutsi birukanwa mu mashuri, mu mirimo, gutwikirwa no kwicwa, nyamara atazi ko abamurwanyaga barimo abasirikare bakuru b’Abakiga bamutije umurindi kugira ngo babone impamvu yo kumuvana ku butegetsi bamushinja kudashobora kugarura amahoro n’umutekano mu baturage.
Habyarimana Juvénal yagendeye ku bibazo by’umutekano muke wari imbere mu gihugu, kandi ariwe Nyirabayazana, bimuha iturufu yo gukora coup d’Etat, ashinja Kayibanda kunanirwa kugarura amahoro mu gihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show