Mr Ibu umukinnyi wa filime w’icyamamare yapfuye
Umukinnyi wa filime w’Umunya-Nigeria John Okafor, wamenyekanye cyane nka Mr Ibu, yapfuye afite imyaka 62 azize uburwayi.
Ku wa gatandatu taliki y 02 Werurwe , Emeka Rollas, umukuru w'ishyirahamwe ry'abakinnyi ba filime muri Nigeria, yagize ati: "Ntangaje n'agahinda kenshi ko Mr Ibu yapfuye."
Rollas yavuze ko uwo mukinnyi wa filime yazize ikibazo cy'umutima.
Okafor yatangiye kwamamara mu myaka 20 ishize muri filime nka Mr Ibu . Uburyo yayikinnyemo icyo gihe buracyafatwa nka bumwe mu buryo bwiza cyane burimo urwenya muri filime zo muri Nigeria.
Joy Ezeilo, umwarimu w'amategeko muri kaminuza wigeze no gukorera Umuryango w'Abibumbye, yavuze ko uwo mukinnyi wa filime yari umuntu ukunzwe cyane wazaniye ibitwenge benshi.
Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko Okafor yapfiriye ku bitaro bitatangajwe byo muri leta ya Lagos.
Ibibazo by'ubuzima bw'uwo mukinnyi wa filime byatangiye kumenyekana muri rubanda mu mwaka ushize nyuma yuko kumwe mu maguru ye guciwe mu Gushyingo 2023, abafana be bakusanyije amafaranga y'inkunga yo kumurihira kwa muganga.
Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko asize abana 13.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show