English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Jay Polly yishwe na  Alcool yifashishwa mu kogosha-RCS

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko amakuru y’ibanze ku rupfu rwa Jay Polly ari uko ku wa 1 Nzeli 2021, we n’abandi bagororwa babiri banyoye uruvange rugizwe na Alcool, amazi n’isukari.

RCS yavuze ko iyo Alcool abagororwa bari basanzwe bayifashisha mu kwiyogoshesha.

Mu rukerera rwo ku wa Kane tariki 2 Nzeli 2021 nibwo Jay Polly yitabye Imana.

Itangazo rya RCS rivuga ko uyu muhanzi wari ufungiye muri Gereza ya Mageragere, yaraye ajyanywe mu ivuriro ry’iyo gereza ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yitabwaho n’abaganga.

Rikomeza riti “Bimaze kugaragara ko akomeje kuremba, yaje kujyanwa mu bitaro bya Muhima aho yakomeje kwitabwaho ariko birangira aje kwitaba Imana.”

Uru rwego rwavuze ko amakuru y’ibanze rumaze kubona ari uko uyu muhanzi wari ufite imyaka 33 y’amavuko, we na bagenzi be babiri “Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement, basangiye uruvange rwa Alcool yifashishwa n’imfungwa biyogoshesha, amazi n’isukari byavanzwe nabo ubwabo.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, na Laboratwari y’Ibimenyetso bya gihanga, batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

Ku rundi ruhande, ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Kane, nibwo imodoka ya Polisi y’u Rwanda yakuye umurambo w’uyu musore mu bitaro bya Muhima iwujyana mu bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Bamwe mu bagize umuryango wa Jay Polly bari bahari, uwari usanzwe ari umwunganizi we mu mategeko, n’abari inshuti ze bari bahari.

 



Izindi nkuru wasoma

Yishwe kinyamaswa: Menya ibirambuye ku mugore wasanzwe yapfuye bamusesetse icupa mu gitsina.

Undi muntu wa 12 yishwe na virusi ya Marburg mu Rwanda.

Umunyamakuru wa Radio Maria i Goma yishwe arashwe.

Rusizi:Habonetse umurambo wa DASSO bikekwaho yaba yishwe

Rubavu:Umukozi w'uruganda rucukura Gaz Methane yishwe n'umuriro w'amashanyarazi



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-09-02 14:34:06 CAT
Yasuwe: 404


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Jay-Polly-yishwe-na--Alcool-yifashishwa-mu-kogoshaRCS-.php