English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Israel yishe abaganga 8 muri Libani mugihe Hezbollah iri mu gahinda gakomeye.

Israel ikomeje gukubita ahababaza igihugu cya Libani, aho mubitero yagabye byahitanye abaganga umunani, nyuma yo kwica umuyobozi mukuru ushinzwe itangazamakuru muri Hezbollah, Mohammad Afif, mu gitero cy’indege cyagabwe kuri mu mujyi wa Beirut rwagati.

Ingabo za Israel kandi zateye ibisasu mu karere ka Gaza bihitana abantu bane, barimo abana babiri. Ibi byatumye Umushumba wa Kiriziya Gatorika ku Isi Papa Fransisiko asaba ko hakorwa iperereza ku birego bya jenoside.

Itsembabwoko rya Israel muri Gaza ryahitanye byibuze Abanyapalestine 43.846 kandi rikomeretsa 103.740 kuva ku ya 7 Ukwakira 2023. Abantu bagera ku 1.139 biciwe muri Isiraheli mu bitero byagabwe na Hamas uwo munsi, abasaga 200 barajyanwa bunyago.

Muri Libani, byibuze abantu 3.481 barapfuye abandi 14.786 barakomereka mu bitero byaisrael kuva intambara yo muri Gaza yatangira.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kizza Besigye yashimutiwe muri Kenya, ajya gufungirwa muri kasho ya gisirikare muri Uganda.

Nyanza: Abagabo 3 bakekwaho gutemagura umugore w’umucuruzi batawe muri yombi.

DNA Test zagaragaje ko Vinicius Jr akomoka mu bisekuru byo muri Afurika.

Kamonyi: Operasiyo idasazwe yasize 8 batawe muri yombi barimo n’itsinda ry’ibihazi.

Biteye ubwoba: Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe muri 2023/24-Gov. Rwangombwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-18 09:14:37 CAT
Yasuwe: 24


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Israel-yishe-abaganga-8-muri-Libani-mugihe-Hezbollah-iri-mu-gahinda-gakomeye.php